Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bambikanye impeta y’urudashira Igikomangoma Harry na Meghan Markle bari mu byishimo by’uko bagiye kwibaruka abana b’ impanga.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagiye kwibaruka Impanga

Ibi byatangajwe nyuma y’aho bavuye mu kwezi  kwa buki ibyishimo byabo bikaba byakomeje mu kwitegura  abana b’impanga Meghan atwite kuri ubu.

Uyu muryango uheruka  mu byishimo  by’ubukwe mu kwezi  gushize kwa Gicurasi aho washimishijwe cyane no kuba  bagiye kubyara umwana w’umuhungu n’uwumukobwa ku nshuro  yabo ya mbere .

Iyi nkuru  ishimishije byabanananiye kuyigira ibanga bahita babibwira Kate Middleton w’imyaka 36 n’igikomangoma William w’imyaka  35.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagiye kwibaruka Impanga

Harry kandi yashimishijwe no kumenyesha iyi nkuru  nziza ise umubyara Prince Charles na mukase Camilla ndetse n’Umwamikazi wa 2 w’Ubwongereza Elizabethe.

Mu cyumweru gishize ku itarikiya 14 Kamena nibwo Meghan aherutse gutangaza ko Harry ari umugabo mwiza w’inzozi ze.

Ubundi ibi ni bintu bidasanzwe  cyane  kugira ngo inkuru nkiyi yo mu muryango w’Ibwami  ijye hanze kuko iteka ibintu by’ibwami biba bigomba kuba ibanga rikomeye.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagiye kwibaruka Impanga

Tubibutse ko igikomangoma Harry na Meghan bashyingiranywe tariki 19 Gicurasi 2018 mu mujyi wa londre ubukwe bwitabiriwe n’isinzi ry’abantu harimo umuryango w’ibwami wari urangajwe n’umwamikazi Elisabeth .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU