Nyuma yo kuva mu turere twa Gicumbi, Musanze, na Huye, Abahanzi bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 bakomereje ibitaramo mu karere ka Rubavu kuri Sitade ya Nengo ahuzuye Isinzi ry’abantu benshi biganjemo igitsina gore.

Primus Guma Guma Super Star n’irushanwa riruta ayandi yose mu muziki wo mu Rwanda, rikaba rimaze imyaka igera kuri irindwi ribera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, akurikirwa na King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Muri uyu mwaka wa 2018, rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Zimwe mu mpinduka zihariye Bralirwa yashyizemo uyu mwaka harimo kuba umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma Super Star Season 8 azahembwa miliyoni 20 mu gihe mu myaka yashize yahabwaga miliyoni 24. Indi mpinduka nziza ni uko umuhanzi warushije abandi by’ukuri azemezwa n’abagize akanama nkemurampaka gusa.

Uretse impinduka mu mafaranga azatangwa nk’ibihembo, umubare w’ibitaramo na wo ubu wagizwe bitanu mu gihugu hose ndetse abahanzi baririmba mu buryo bwa live ijana ku ijana 100%. Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni azahabwa miliyoni 15, bivuze ko umuhanzi afite amahirwe yo kwegukana ibihembo byose agahabwa miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

MUHAWE IKAZE I RUBAVU

Ukimara gufata umuhanda ukwerekeza kuri Stade ya Nengo, ugenda uhura n’urujya n’uruza rw’abantu bose babukereye barimo gusiganwa kwinjira muri ibi birori. DJ Bissosso usanzwe uri mu ba mbere bavanga umuziki mu Rwanda niwe wabaye DJ. Mu gihe Abashyushyarugamba aribo MC Sylvie wasimbuye Anita Pendo na MC Buryohe batangiye nabo gushyushya abafana bifashishije imiziki iremereye, ndetse no kubibutsa ko bakwiye gushyigikira abahanzi bakunda binyuze mu kugura Primus maze bakohereza nimero iri mu mufuniko kuri *733#.

Abize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo nibo bageze kuri Stage kugira ngo batunganye ibikoresho byabo neza. Abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 { Lion Manzi, Tonzi, na Aimable Twahirwa} nabo bahawe ikaze muri ibi birori kugira ngo batange amanota bakurikije uko abahanzi bitwaye mu miririmbire ya Live.

Tonzi
Tonzi
Lion Manzi
Lion Manzi
Aimable Twahirwa
Aimable Twahirwa
Antoinette ukora kuri Kiss FM
Antoinette ukora kuri Kiss FM
Sandrine Isheja nawe yaje kwihera ijisho
Sandrine Isheja nawe yaje kwihera ijisho
Umunyamakuru ukunzwe, David Bayingana
Umunyamakuru ukunzwe, David Bayingana
Meddy Saleh
Meddy Saleh
MC Buryohe, umwe mu bashyushyarugamba ba Guma Guma
MC Buryohe, umwe mu bashyushyarugamba
Danny Vumbi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Danny Vumbi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Badrama nyiri The Mane, na Seka nyiri Uno Music
Badrama nyiri The Mane, na Seka nyiri Uno Music
Abanyamahanga ntibatanzwe
Abanyamahanga ntibatanzwe
Abakobwa b'abanya Kigali nabo bamanutse
Abakobwa b’abanya Kigali nabo bamanutse

UNCLE AUSTIN

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin witabiriye Guma Guma ku nshuro ye ya mbere niwe muhanzi ubimburiye abandi bose kuza kuririmba. Uyu usanzwe aririmba injyana ya Afro Beat yinjiriye mu ndirimbo ye yitwa Nzakwizirikaho, maze asoreza mu yitwa ‘Everything’ yakoranye na Meddy.

Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin niwe wabimburiye abandi bose (1)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austin niwe wabimburiye abandi bose

Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin niwe wabimburiye abandi bose (1) Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin niwe wabimburiye abandi bose (1)

MICO THE BEST

Umuhanzi Mico Prosper nawe uririmba injyana ya Afro Beat niwe wakurikiye Uncle Austin, maze yinjira asaba abakunzi be kumufasha kumwikiriza mu gace gato ka Hip Hop yari azanye. Uyu musore w’ibigango wari witwaje n’ababyinnyi yahereye ku ndirimbo ye yitwa ‘Indahiro’ maze asoreza ku yitwa ‘Akabizu.’

Mico yashiyizeho inyogosho itangaje
Mico yashiyizeho inyogosho itangaje
Mico Prosper yerekanye ko Afro Beat ikunzwe
Mico Prosper yerekanye ko Afro Beat ikunzwe
Mico yazanye n'ababyinnyi
Mico yazanye n’ababyinnyi

ITSINDA RYA ACTIVE

Abasore batatu {Tizzo, Olvis na Derek} bagize itsinda rya Active nibo bakurikiye kuri Stage nyuma ya Mico. Aba basanzwe bazwiho kugira impano yo kunyuka Umuziki {Dance} bahereye ku ndirimbo yabo yitwa ‘Final’ bakurikizaho iyitwa ‘Rift’.

Tizzo
Tizzo
Olvis
Olvis
na Derek
na Derek
Nibo bagize itsinda rya Active
Nibo bagize itsinda rya Active

JUST FAMILY

Itsinda rya Just Family rigizwe na Bahati, Chris na Jimmy nibo bakurikiye Active, maze baririmba indirimbo zabo zicuranze mu njyana ya Afrobeat zirimo ‘Hummer’ na ‘Bareke.’

Jimmy
Jimmy
Chris
Chris
na Bahati
na Bahati
Nibo bagize Just Family
Nibo bagize Just Family

KHALFAN

Umuraperi Nizeyimana Odo ukoresha izina rya Khalfan mu muziki, niwe wabimburiye abandi baraperi kuza kuri Stage. Uyu musore wari wambaye imyambaro itangaje yishimiwe cyane maze aririmba indirimbo zirimo Ibaruwa n’iyitwa Nabo Sibo.

Khalfan ubusanzwe yitwa Nizeyimana Odo
Khalfan ubusanzwe yitwa Nizeyimana Odo
Uyu musore nawe yahaserutse neza
Uyu musore nawe yahaserutse neza

YOUNG GRACE

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace ukoresha izina rya Young Grace mu muziki niwe wakurikiye Khalfan. Uyu mwari ukomoka muri aka karere ka Rubavu yarashyigikiwe bikomeye n’abakunzi be ndetse nabo mu muryango we. Muzo yaririmbye harimo Iyitwa ‘OG’ hamwe na ‘Whisky ya Papa.’

Umuraperikazi Young Grace yeretswe urukundo iwabo
Umuraperikazi Young Grace yeretswe urukundo iwabo

Abo mu muryango wa Young Grace
Abo mu muryango wa Young Grace
Umubyeyi wa Young Grace
Umubyeyi wa Young Grace

CHRISTOPHER

Umuhanzi Muneza Christophe uri mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka niwe wakurikiye Young Grace. Uyu musore ukunzwe n’abiganjemo igitsina gore yinjiriye mu ndirimbo yitwa ‘Uwo munsi’ asoreza kuri ‘Simusiga.’

Muneza Christophe arahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Muneza Christophe arahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Uyu musore akunzwe cyane n'abigitsina gore
Uyu musore akunzwe cyane n’abigitsina gore

QUEEN CHA

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne ukoresha izina rya Queen Cha mu muziki niwe wakurikiye Christopher. Uyu mwari w’umunyagikundiro yaje yitwaje ababyinnyi, maze aririmba indirimbo zirimo ‘Kizimyamwoto’ na ‘Umwe Rukumbi.’

Umuhanzikazi Queen Cha yeretswe urukundo n'ab I Rubavu
Umuhanzikazi Queen Cha yeretswe urukundo n’ab I Rubavu
Uyu mwari yananyutse umuziki
Uyu mwari yananyutse umuziki
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne

BRUCE MELODY

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody akaba n’umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe niwe wakurikiye Queen Cha. Uyu musore ukunzwe cyane muri iyi minsi yinjiye ku rubyiniro aririmba iyitwa Ntundize, ageze hagati asogongeza abakunzi be agace gato k’indirimbo yitwa Ntakibazo iri mu zikunzwe cyane, maze asoreza ku ‘Ikinya’ yabiciye bigacika mu Rwanda.

Nkuko bimaze kumenyerwa, Iyo Melody aje kuri Stage ivumbi riratumuka maze yagenda nabwo abafana bakaririmba izina rye cyane, bashaka kugaragaza ko bakimukeneye {Ibi nibyo bibaye I Rubavu.}

Bruce Melody yaririmbye Ikinya benshi barahimbarwa
Bruce Melody yaririmbye Ikinya benshi barahimbarwa
Melody imbere y'abakunzi be
Melody imbere y’abakunzi be
Ahabereye iki gitaramo, hari isinzi ry'abafana
Ahabereye iki gitaramo, hari isinzi ry’abafana

JAY C

Umuraperi Jay C ukunda kwiyita Ambasaderi uvugira imbabare niwe muhanzi uje kuri Stage bwa nyuma, Uyu musore yinjiye aririmba indirimbo ye yitwa ‘Isugi’ maze asoreza kuri ‘Am Back’ yakoranye na Bruce Melody.

Jay C yaririmbye Am Back na Isugi
Jay C yaririmbye Am Back na Isugi

Jay C yaririmbye Am Back na Isugi

AMAFOTO: NSANZABERA JEAN PAUL

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU