Nubwo usanga benshi kurya beterave ari nk’umuziro, batajya bayitaho ngo bayiteke cyangwa bayikoreshe mu bundi buryo, ni ikimera cyo mu bwoko bw’ibinyabijumba gifitiye ikiremwamuntu akamaro kanini cyane.

Impamvu ukwiye kwimenyereza kurya beterave

Ni gake ushobora kugera muri butiki zisanzwe zicuruza imboga ngo uhasange beterave, no mu turima tw’igikoni kubabasha kuduhinga usanga bahinga izindi mboga ariko ugasanga beterave barayirengagije.

Nyamara nubwo benshi batabyitaho bakabyirengagiza, kurya beterave bifite akamaro gakomeye ku mubiri nko kongerera amaraso abafite make, kongera isukari nziza mu mubiri, igafasha kandi no mu igogora ry’ibyo tuba tumaze kurya.

Beterave ifitiye umubiri akamaro gakomeye kuko ikize ku ntungamubiri zitandukanye zikenewe n’umubiri nka potassium, magnesium, iron, vitamins A, B6 , C, ibyo bita fibre alimentaire, ndetse n’inyubakamubiri.

Ushobora kurya beterave itetse, ihekenywe ari mbisi cyangwa igakorwamo umutobe. Nkuko byanditwe n’ibinyamakuru bitandukanye byandika ku buzima, bivuga ko iki kiribwa cyamenyekanye cyane mu buvuzi bw’impatwe, kuvura ibikomere, kongera amaraso ndetse no kuvura indwara z’uruhu.

Mu gihugu cy’Ubwongereza, abashakashatsi bo muri icyo gihugu berekanye ko umutobe wa beterave ukoreshwa mu buvuzi bwo kongerera amaraso uwayabuze, ndetse n’amwe mu matorero atemera gukoresha amaraso mu buvuzi akoresha umutobe wa beterave ndetse no kurya beterave ubwayo.

Ikindi kandi, betereva ikize ku cyo bita nitrate, ikaba izwiho kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’indwara z’umutima.

Mu mwaka wa 2010, inyigo yakozwe kuri iki kiribwa yerekanye ko umutobe wa beterave ufasha abantu bakuze, kuko ufasha kubongerera amaraso no kuyafasha gutembera neza mu bwonko, bikarinda abakuze ibibazo biterwa no kugera mu zabukuru n’imikorere mibi y’ubwonko.

Ibyo bita Nitrate biba muri beterave bihinduka Nitrite, zituma imitsi yaguka ikabasha gutembereza amaraso neza ndetse n’umwuka mwiza wa oxygene. Kurya beterave kandi ni ingezi ku mubiri, kuko iri mu biribwa bizwiho kurwanya cancer zitandukanye.

Ni byiza gufata amafunguro ateguyemo beterave byibura kabiri mu cyumweru. Umuntu umwe akwiye kurya byibura beterave imwe iringaniye kabiri mu cyumweru mu mafunguro ye. Umutobe wa Beterave ukaba na wo ufite akamaro nk’aka Beterave itetse cyangwa ihekenywe.

Uko wategura umutobe wa Beterave: 

  • Ronga beterave ukoresheje amazi asukuye
  • Kata beterave mo uduce twa ukatira mu isafuriya ifite isuku,
  • Suka amazi meza muri iyo safuriya maze ucanire bibire
  • Biyungurure
  • Fata wa mutobe wongeremo isukari, maze ukoroge byongere bibire
  • Fata inanasi uyikamure neza, maze umutobe wayo uwusuke muri wa mutobe wa Beterave, (akamaro kayo ni ukugabanya impumuro n’ubukana bwa beterave kuko ipika cyane). Aha hari abahitamo gukoresha indimu.
  • Kubitereka ahantu hakonje bigahora
  • Kunywa umutobe wayo.

Impamvu ukwiye kwimenyereza kurya beterave

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU