Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye Kimomo ko umuhanzikazi ukunzwe cyane ku Isi, Butera Ariana Grande yamaze kwambikwa Impeta n’umukunzi we mushya witwa Pete Davidson.

Ariane Grande uzwi mu ndirimbo nka One Last Time, No Tears left to cry, Everyday n’izindi nyinshi yatangaje byeruye iby’urukundo rwe na Davidson nyuma yuko atandukanye n’umuraperi Mac Miller.

Ariana Grande ari mu munyenga w'urukundo na Pete Davidson
Ariana Grande ari mu munyenga w’urukundo na Pete Davidson

Gutandukana kwa Ariana na Mac bivugwa ko ari bo ubwabo bafashe umwanzuro wo kuba babihagaritse, gusa ngo bemeranyije gukomeza kuba inshuti magara.

Nkuko umwe mu nshuti za Pete Davidson yabitangarije Ikinyamakuru cya TMZ, ngo impeta uyu musore yambitse Ariana Grande ifite agaciro kayingayinga ibihumbi 100 by’amadorali.

Uyu yagize ati “Pete yambitse Ariana impeta yo mu bwoko bwa “VVS1 Clarity 3.03 Carat Diamond” ayiguze agera ku bihumbi $93,000 by’amadorali, akaba yarayiguze I New York.”

Butera Ariana yambitswe impeta ifite agaciro kayingayinga ibihumbi 100 by'amadorali
Butera Ariana yambitswe impeta ifite agaciro kayingayinga ibihumbi 100 by’amadorali
Pete Davidson aherutse kwishushanyaho Ibirango bya Ariana Grande
Pete Davidson aherutse kwishushanyaho Ibirango bya Ariana Grande

Pete Davidson bivugwa ko yakundanye na Ariana Butera Grande guhera mu mwaka wa 2016 ariko bigakomeza kugirwa ubwiru kugira ngo atiteranya na Mac Miller.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU