Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina rya Sacha Kate numwe mu bakobwa b’uburanga bwihariye, wamaze kwiyegurira akazi ko kumurika Imideli , bitandukanye n’ubuhanzikazi yari amaze kwinjiranamo ingufu.
Sacha mu muziki yarazwi mu ndirimbo nka NiWowe, Ndarumubikiye, Igikwiye, Nsobanurira n’izindi, nanone akaba yari anazwi cyane nk’uwifashishwa mu mashusho y’indirimbo, ndetse n’amafoto ye yagiye akoreshwa mu kwamamaza ku byapa n’ahandi hanyuranye.


Hashize igihe kitari gito, Sacha wakanyujijeho mu rukundo na Nizzo atangaje mu buryo bweruye ko yasezeye burundu iby’umuziki, Icyo gihe yashimangiye ko ubuzima bwe agiye kubujyana mubyo kwerekana imideli.
Nkuko bigaragazwa n’amafoto y’uyu mwari wabyaye rimwe, amaze kuba umunyamideli w’icyitegererezo k’uburyo mu minsi ya vuba ashobora kujya aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu mafoto agaragara kuri Instagram y’uyu mwari, akunda kwifotoza mu buryo bw’Umuco wa Kinya Africa, bitandukanye n’abandi banyamideli bahitamo kwifashisha inzira yo gusakaza amafoto yerekana ubwambure bwabo.
Irebere amafoto ya Sacha Kate mu ishusho y’umunyamidelikazi w’umunya Africa, bitandukanye na Sacha waruzwi muri Muzika:




