Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi mu muziki ku izina rya Khalfan yasutse amarira mu gitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 cyabereye mu karere ka Musanze kuwa Gatandatu Tariki ya 02 Kamena 2018.

Khalfan ukomeje kwigarurira imitima ya benshi ni umwe mu bahanzi barimo gushaka igikombe cya PGGSS8 aho ahatanye na Bruce Melody, Uncle Austin, Christopher, Young Grace, Queen Cha, Jay C, Mico The Best, Just Family na Active.

Khalfan ubusanzwe witwa Nizeyimana Odo ari mu baraperi bahataniye igikombe cya PGGSS8
Khalfan ubusanzwe witwa Nizeyimana Odo ari mu baraperi bahataniye igikombe cya PGGSS8

Ubwo abahanzi bose bari bagiye gutaramira mu karere ka Musanze, Khalfan yeretswe urukundo n’abafana be maze biramurenga araturika ararira, Ibi byateye benshi kugira amarangamutima adasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Khalfan yasobanuye birambuye icyamuteye gusuka amarira I Musanze, ndetse aboneraho no gushimira abakunzi be aho bari hose.

Khalfan yasutse amarira imbere y'abafana be i Musanze
Khalfan yasutse amarira imbere y’abafana be i Musanze

Yagize ati “Iriya ndirimbo narindimo kuririmba n’inkuru y’Impamo, ntago narinziko nshobora guhagarara imbere y’imbaga nyamwinshi nkabataramira bakanyurwa, ibi binyereka ko abaturage bahaye agaciro imvune zanjye. Njya nibuka kera uburyo twavunitse, tukarara amajoro, ndetse ibyo twakoraga benshi babifataga nk’ubusazi, najyaga mva I Nyamirambo n’amaguru nkajya za Kacyiru nkibaza nti “ese ibyo ndimo bizavamo?”, Nyuma yo kubona abaturage banyeretse urukundo ntacyekaga byaranshimishije cyane mfatwa n’agahinda kavanze n’ibyishimo.”

Tubibutse ko gutora Khalfan muri Guma Guma ari kureba nimero iri mu mufuniko ukayohereza kuri *733# maze ukandikaho nimero ye ya “6”

Gutora Khalfan ni ugukoresha umubare wa 6
Gutora Khalfan ni ugukoresha umubare wa 6

UMVA KHALFAN AVUGA ICYAMUTEYE KURIRA

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU