Mu buzima bwa buri munsi tubamo dukunze gukora ibintu byinshi kugeza n’ubwo bigeraho bikaba ibikorwa abantu benshi batumenyaho nk’ibirango byacu twibwirako ari ibisanzwe cyangwa se ari byiza kandi bitubuza umunezero.

Ingeso mbi zitubuza kubaho twishimye nkaho twaremewe kutanezerwa, aka kamenyero kabi gatuma dukora ibyo tutatenyije. Gusa hera nonaha uhindure utangire wimenyereze za ngeso nziza zizatuma ubaho unyuzwe mu buzima ugahorana ibyishimo,uri umuntu umeze neza cyane.

1.Guhora ucuma intego zawe.

Ni kenshi mu buzima usanga udindiza ibyo watekereje kugeraho kera ukabikora ku muvuduko muto cyane, tangira utera intambwe nto kugeza ugeze kucyo ushanka, kuko nuramuka utajarajaye nta kabuza uzatsinda.

2.Kumva wakwiberaho ubuzima buringaniye gusa.

Niba ukunze kwiberaho mwa bwa buzima wumva butakunyuze tangira ujye mu buzima wowe wiyumvisha ko aribwo busirimutse kuri wowe kandi kubaho by’umunezero si ukubaho utagira ikibazo na kimwe, kubaho ukumenya guhangana nabyo kugeza utsinze.

3.Guhunga ibibazo byawe.

Kenshi ibibazo abantu bakunze kubifata nk’ibibasenya burundu gusa icyo gukura mu bitugora by’ubu buzima ni ukubyigiraho kuzatsinda kigabo ibibazo bidutegereje mu gihe kizaza.

4.Kugerageza kugenzura buri kimwe kikubaho.

Ntabwo wabasha kugenzura cyangwa ubashe gusobanukirwa buri kimwe cyose kibera ku si, nushaka kubikora utyo uzumva utishimye, ibuka ibyo ushobora kukorera igenzura mu buryo bworoshye ari ibyo utekereza na bimwe mu bibera iruhande rwawe.

5.Kwiyoberanya.

Ntabwo ari byiza kwiyerekana umuntu utari we mu bantu kuko uko ugenda ubahisha wowe, igihe kizagera utane gato bagusobanukirwe kandi iyo ukora ibyo uribyo mbese bya bindi ushoboye,nibyo bizaguha umusaruro usendereye kandi buri wese abone icyo wakoze.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU