Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy’Isi n’ikipe ye ya Portugal zihagaritswe n’ikipe y’igihugu ya Uruguay nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu mujyi wa Sochi muri 1/16 cy’irangiza cy’irushanwa ry’igikombe cy’Isi 2018.

Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy'Isi zigagaritswe na Urguay

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi 2018 mu mupira w’amaguru rikomeje gutungura amwe mu makipe y’ibihangange benshi mu bakunzi ba ruhago batabasha kwiyumvisha, bamwe banemeza ko penaliti Ronaldo yahushije ku mukino wa Iran ubwo bari bakiri mu mikino y’amatsinda ariyo ibaye ingaruka y’isezererwa rya Portugal, kuko yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda B itombora Uruguay ibasezereye mu mikino ya 1/16.

Muri uyu mukino, Uruguay yafunguye amazamu ku munota wa 7 nyuma y’umupira Cavani yahererekanyije na Suarez birangira uyu Cavani acitse ba myugariro atsinda igitego cya mbere n’umutwe.

Portugal yahise itangira gusatira ikora ibishoboka byose imenere mu bwugarizi bwa Uruguay bukomeye cyane kugira ngo yishyure iki gitego mbere y’uko bajya kuruhuka biranga biba iby’ubusa, Uruguay irangiza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Portugal yaje ifite umugambi wo gukomeza gusatira,biza kuyihira ku munota wa 55 ku gitego cyatsinzwe na Pepe ku mutwe nyuma ya koluneri yatewe neza na Raphael Guerreiro.

Portugal yakomeje gusatita ubwugarizi bwa Gimenez na Godin ishaka igitego cya kabiri,yirengagiza ko igomba kurinda izamu ryayo byatumye Uruguay ibacika,ku mupira wa Counter attack Rodrigo Bentancur yahaye Edinson Cavani wacunze uko umunyezamu wa Portugal ahagaze amutera umupira mwiza mu nguni,igitego cya kabiri cya Uruguay kiba kirinjiye.

Uruguay nk’ibisanzwe yahise ijya kurinda izamu ryayo Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakora ibishoboka byose barasatira biba iby’ubusa, umukino urangira ku ntsinzi ya Uruguay igomba gucakirana na France muri ¼, inzozi za Cristiano Ronaldo zirangirira aho.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:

Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy'Isi zigagaritswe na Urguay

Edinson Cavani celebrates after his goal in the 7th minute put Uruguay in control against Portugal on Saturday night

Cavani timed his run perfectly to meet the ball in the air with a supreme header after Luis Suarez picked him out with a cross

Cavani hung in the air as he got his body in position to head the ball past Portugal goalkeeper Rui Patricio who had no chance

Inter Milan midfielder Matias Vecino was the first of Cavani's Uruguayan team-mates to join the striker in the celebrations

The thousands of Uruguay supporters inside the Fisht Olympic Stadium in Sochi rose from their seats to celebrate the goal

Portugal responded well in the second half and were level when Besiktas central defender Pepe scored with a header

Pepe runs away to celebrate after his powerful header left Uruguay goalkeeper Fernando Muslera with no chance

But Uruguay were back in front and heading for the quarter-finals when Cavani bent a right-foot effort into the far corner

His celebration said it all after he scored his side's second goal against Portugal and sent Uruguay through to the last-eight

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU