Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Burundi bamaze gushyira ahagaragara abakobwa bahatanye muri iri rushanwa uyu mwaka, kugira ngo hashakishwe uzasimbura Miss Bernice umaranye ikamba igihe kingana n’umwaka umwe.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 22 Nyakanga 2017, uwitwa Annie Bernice Nikuze {wari uhagarariye Intara ya Ruyigi} niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Burundi, agaragirwa n’ibisonga bibiri birimo Arlette Akimana na Monia Gateka.

Miss Burundi 2017 n'ibisonga bye
Miss Burundi 2017 n’ibisonga bye

Icyo gihe, Nyampinga mushya w’u Burundi yahembwe imodoka nshya ya Toyota Vitz n’itike y’indege yo gutemberera muri kimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba. Igisonga cya mbere cyahembwe 1 500 000 FBu n’itike y’indege [yo gutembera muri kimwe mu bihugu bya EAC] ndetse n’igisonga cya kabiri cyahembwe 1 000 000 FBu kongeraho itike y’indege yo gutembera muri Afurika y’Uburasirazuba.

Kuri ubu, abakobwa bagera kuri 17 nibo bahatanye muri iri rushanwa, ibirori nyamukuru byo kwambika ikamba uwahize abandi bikaba bizaba mu mpeshyi uyu mwaka, ahagana mu kwezi kwa Nyakanga.

Nkuko bigaragara mu mafoto, Irebere abakobwa bahatanye muri iri rushanwa uyu mwaka:

Ababonye amahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Burundi 2018
Ababonye amahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Burundi 2018

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU