Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 nibwo umuvugizi wa perezida Donald Trump Sarah Sanders abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje amazina ya Hoteli aba bayobozi bombi bazahuriramo muri Singapore .

Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo

Ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Kim Jong Un Perezida wa Koreya ya Ruguru bazahurira mu kirwa cya Sentosa muri Singapore aho bazahurira muri Hotel y’inyeneyeri 5 yitwa Capella Hotel.

Mu gihe abantu benshi kuri iyi isi bategereje ibizava muri ibi biganiro bifatwa nk’amateka  y’isi kuko nta muyobozi n’umwe w’ibi bihugu waherukaga kubonana n’undi ngo bicare baganire , kuko nubwo byatangazwaga ko aba bayozobi bombi bazaganira hagiye habaho imbogamizi nyinshi  hagati yabo umwe asaba undi icyo agomba gukora ariko undi nta gikunnde benshi bari baziko ibyo biganiro bitakibaye nyuma y’intambara y’amagambo  bagiye baterana ku mbuga nkoranyambaga  ariko ubu bikaba byamaze kwemezwa .

Ibi byemejwe nyuma yaho generali Gen Kim Yong-chol  umwe mu bayobozi bakomeye kandi baba hafi ya Perezida Kim Jong Un agiriye urugendo muri Leta Zunze ubumwe z’amerika  agahura n’umunyamabanga wa Leta Mike Pompeo ndetse akana kirwa na Prezida Donald Trump muri peresidansi y’Amerika aho baganiriye byinshi ku bijyanyen’umubano wabo bayobozi  bombi

Uruzinduko rwa Gen Kim Yong rwabaye nyuma yaho Perezida Donald Trump ahagaritse ibiganiro by’amateka byagombaga kumuhuza na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un  kubera icyo yise uburakari yatewe ni byari byanditse mu ibaruwa yoherejwe n’ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru,

Umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo nawe aherutse  muri Koreya ya Ruguru, mu rugendo rwamaze amasaha 13 rugasiga Abanyamerika batatu bari bafungiye muri iki gihugu barekuwe. Leta zunze ubumwe za Amerika zakunze kotsa  igitutu  kuri Koreya ya Ruguru kugira ngo ihagarike ibikorwa by’ibitwaro bya kirimbuzi

Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo

Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo

Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo

Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo Irebere ubwiza bwa Hotel Capella I Sentosa muri Singapore bazahuriramo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU