Umukobwa w’ Umugande wiyita “Sister Mbonye” ariko ukoresha Facebook ku izina rya “Jane Kuli”, yatangaje imbaga y’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhanura urupfu rwa Ibrahim Abiriga.

Irebere umukobwa wahanuye urupfu rwa Depite Ibrahim Abiriga

Nubwo abantu benshi bakibaza ukuntu uyu mukobwa yaba yaramenye ko Depite Ibrahim Abiriga azaba yapfuye ku itariki yo mu kwezi kwa Kamena 2018, ukuri kwashoboye kumenyekana nyuma yo gukurikiranira hafi amateka y’ibyo yagendaga atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mbere yuko uyu Jane Kuli yandika kuri facebook ko Depite Abiriga azaba yapfuye mu ntangiriro za Kanena 2018, kuri 24 Gicurasi yari yanditse ko Abiriga azapfa mu cyumweru cya mbere cy’ Ukwezi kwa Kamena.

Irebere umukobwa wahanuye urupfu rwa Depite Ibrahim Abiriga

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda Ugbliz, ngo bamaze kugenzura neza iby’uyu mukobwa wiyita  “Sister Mbonye”, ni ukuvuga mushiki w’umukabo witwa Elvis Mbonye nawe usanzwe ahanura ibint bitaraba nyuma bikaza kuba, ngo basanze uyu mukobwa yarakoze uburiganya, agahindura ibyo yanditse mbere kuwa 24 Gicurasi, ahinduriramo ko Abiriga azaraswa kuwa 8 Kamena.

Irebere umukobwa wahanuye urupfu rwa Depite Ibrahim Abiriga

Nyuma y’ibi, bigaragara ko ibyo ubona byose kuri Internet bimwe bishobora kuba atari ukuri, nta kubyizera, ikoranabuhanga rikora ibyaryo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU