Umusore witwa Jose Ernestor da Silva w’imyaka 18 ukomoka muri Brazil ubwo yarimo yoga mu nyanja yo mugace ka Recife, yahuye n’uruva gusenya, ahura n’ifi nini mu mazi izwi nka shark, iramuruma imuca ukuguru ndetse n’ igitsina cye.

Irebere umusore Jose Ernestor da Silva watakaje igitsina n'ukuguru

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, nibwo uyu musore wari wibereye mu Nyanja ari koga yatewe n’iki gifi agerageza kugihunga kimuruma ukuguru ndetse n’igitsina cye.

Uyu musore warimo yogera ku mucanga witwa Piedade yatabawe n’abantu nyuma yo kurumwa n’iki gifi gusaabaganga bavuze ko ashobora gupfa kubera imimerere arimo.

Jose Ernestor da Silva yakundaga koga cyane ndetse nyina yamubujije kenshi kujya muri iyi Nyanja amubera ibamba cyane ko yamuhaga urugero rwa mukerarugendo w’imyaka 34 wishwe n’iki gifi mu ri Mata uyu mwaka.

Irebere umusore Jose Ernestor da Silva watakaje igitsina n'ukuguru

Mu mashusho yafashwe n’umwe mu bantu bari batembereye kuri uyu mucanga,yagaragaje abantu bamukura mu mazi ari kuvirirana, barimo bamusaba gukomeza guhumeka kugira ngo adapfa.

Jose Ernestor da Silva

Ubwo ambulance yamugezaga kwa muganga, basanze afite uburwayi bw’umutima, yamaze kurumwa imyanya ye y’ibanga ndetse n’ukuguru kwe kwangiritse cyane aho bivugwa ko ashobora gupfa kubera ko yatakaje amaraso menshi.

Irebere umusore Jose Ernestor da Silva watakaje igitsina n'ukuguru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU