Mu mubano benshi baba bafite intego zitandukanye, mu rukundo rimwe na rimwe hari ubwo inkundo zikunze kugera ku iherezo imburagihe bitewe no kudatinya kubaza ibi bibazo umwe mu bakundana atakwakira neza bigatuma batandukana.

Irinde kubaza ibi bibazo umuntu mukundana

Ibibazo bibazwa mu rukundo n’ibintu bikwiye kwitonderwa cyane kuko umukunzi ufiteho imishinga yagutse si uwo kubaza ibyo ubonye n’ibyo udafitiye gihamya nyazo kandi zumvikana, ntabwo ugomba kwita ku mabwire yose ubwiwe n’abantu bose ku mubanyi wawe kuko ushobora kumubabaza mu buryo utari witeze.

Irinde kubaza ibi bibazo umuntu mukundana.

  1. Kumubaza niba afite undi mukunzi.

Nubaza umuntu mufatanije urugendo rw’urukundo niba yaba afite undi mukunzi ni ibintu bituma atekereza ko utamwizera, ukwiye kumva ko ari wowe yitaho kandi niba wumvise ko avugana n’abandi ntiwamenya wasanga baba bapanga ibyererkeye n’ishoramari rizatunga abazabakomokaho.

2. Kumubaza ibibazo bijyanye n’imiterere ye mibi.

kugira umukunzi ugashaka kumubaza ibibazo bijyanye n’uko ateye bitari byiza nko kumubaza impamvu ari mugufi cyane cyangwa se uti kuki uri umuswa areba hafi n’impamvu atabasha kugira ibibazo bye yikemurira. ukwiye kwirinda kumubaza bene ibyo bibazo kuko byatuma mushwana.

3. Kumubaza ibibazo bimusesereza.

Umukunzi wawe ukwiye kwirinda cyane kumubaza ibibazo bimukomeretsa cyane byerekeranya n’amateka ye atari meza ndetse na bimwe mu bitaragenze neza mu buzima,iby’inkomoko ye ishobora kuba itavugwaho rumwe n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU