Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Kamena 2018 nibwo icyamamarekazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yishimiraga imyaka 27 amaze avutse (isabukuru ya Queen Cha) ariko byaje kuba karusho kuba uyu mwaka ibirori bye bitarimo bamwe mu bahanzi bari kumwe mw’irushanwa rya PGGSS 8 kubera ko Atari we wabiteguye .

Isabukuru ya Queen Cha ntiyitabiriwe n'abahanzi bari kumwe muri PGGSS8

Ubusanzwe ni bintu bizwi ibirori byose uyu muhanzi yagiye agira akenshi yarabiteguraga agatumira inshuti ze ‘abahanzi’abanyamakuru ndetse na bandi baziranye ariko uyu mwaka siko byagenze kuko atigeze abona umwanya wo gutegura ibyo birori ngo yishimane  kubera muri iyi minsi afite ibintu byinshi byo gukora ku bijyanye n’irushanw rya PGGSS 8.

Gusa nkuko tubikesha umwe mu nshuti ze zamuteguriye uyu munsi ngo nibo bateguye uyu munsi  nawe atabizi kuko bumvaga atari ibintu bikaze cyane  bamutunguye maze yisanga ari kumwe nabo ndetse na Mubyara we Safi Madiba ari nawe muhanzi wenyine wagaragaye  muri ibyo birori nkuko twabitangarijwe niyo nshuti ye bitatinze ahubwo ko basangiye gusa bakanamwifuriza ibyiza mu buzima bwe .

Isabukuru ya Queen Cha ntiyitabiriwe n'abahanzi bari kumwe muri PGGSS8
Safi madiba niwe muhanzi wenyine wagaragaye mu birori by’isabukuru ya Mubyara we

Queen Cha nawe abajijwe impamvu nta muhanzi wundi mugenzi we cyangwa kubo bari kumwe muri PGGSS ya 8 yunze muryi nshuti ye agira ati “ Rwose njye ntago nari mfite gahunda yo gutegura ibirori ariko inshuti zanjye zamfatiranye mvuye mu kazi  zirantungura ahubwo natunguwe nuko nahasanze safi wenyine gusa bo bambwira ko bamutumiye nka Mubyara wanjye  Urumva ko sinarigutumira inshuti zanjye nanjye natumiwe .

Isabukuru ya Queen Cha ntiyitabiriwe n'abahanzi bari kumwe muri PGGSS8
Ibirori by’isabukuru ya Queen Cha byari byateguwe n’inshuti ze

Tumubajije ikintu gikomeje kumushimisha muri iyi minsi ari kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yagize ati nta Kintu cyiza nko kwizihiza isabukuru y’Imyaka 27  warageze kubyo wakomeje guharanira kugeraho kuva mu bwana , ikindi nuko yishimira ko uyu mwaka ayizihije ari muri PGGSS 8 ,yanasabye abakunzi be gukomeza kumutera ingabo mu bitungu kuko aho ageze abikesha bo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU