Ishuri ryitwa “St Maria Goretti Primary School” ryari ryarashinzwe na Nyakwigendera Moses Sekibogo Nakintije {Mowzey Radio} ryamaze gufunga imiryango nyuma yuko ribuze urikurikirana.

Mozwey Radio yitabye Imana mu kwezi kwa Gashyantare 2018, Azize gukubitwa n’umusore w’ibigango witwa Troy Wamaala kuri ubu ufungiye muri Gereza ikomeye muri Uganda.

Ahagana mu mwaka wa 2015, nibwo Radio yakoze igikorwa cy’ubumuntu maze afungura ishuri rizajya ryigamo abana batishoboye nta mafaranga bishyura, ndetse amafaranga y’abarimu Radio ubwe niwe wayishyuraga.

Nyuma y’ibibazo n’ibizazane bikomeye iri shuri ryanyuzemo, kuri ubu ryamaze gufunga imiryango dore ko hari hasigayemo umunyeshuri umwe, n’umwarimu umwe.

Ishuri rya Mowzey Radio ryafunze imiryango
Ishuri rya Mowzey Radio ryafunze imiryango

Ubutaka bwari bwubatseho iri shuri nabwo bwamaze gufatwa mateka n’umukire ukomeye mu gace ka Buziga, aho ashimangira ko agiye kuhubaka ibikorwa bye bwite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU