Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’ubugande, Johnson Bagoole wanakinnye mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sport, APR FC, niyahoze yitwa Atraco FC yitabye Imana aguye mu mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yari amaze iminsi arembeye mu gace ka Makindye muri Kampala, gusa yaguye mu bitaro by’Akarere biri mu gace ka Lira mu mujyi wa Kampala-Uganda.

Isuzuma ryerekanye ko Bagoole Yahitanywe n’indwara ya mugiga “Crytococal Meningitis,” nubwo yaramaze iminsi avurwa indwara ya Malaria.

Urupfu ry’uyu mukinnyi ryababaje benshi, haba mubo bakinanye ndetse n’abamubereye abayobozi mu rugendo rwe rwa Ruhago. Ubuyobozi bwa Rayon Sport nabwo bwanditse ubutumwa bw’akababaro ku rukuta rwabo rwa Instagram runihanganisha umuryango wa Johnson Bagoole.

Johnson Bagoole wakinnye mu makipe nka Rayon Sport na APR FC yahitanywe n'indwara ya Mugiga
Johnson Bagoole wakinnye mu makipe nka Rayon Sport na APR FC yahitanywe n’indwara ya Mugiga
Ubutumwa abayobozi b'ikipe ya Rayon Sport banditse kuri Twitter
Ubutumwa abayobozi b’ikipe ya Rayon Sport banditse kuri Twitter

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU