Umuhanzi Jules Sentore ni umwe mu bahanzi nyarwanda dufite baririmba mu njyana ya Gakondo aho yigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubuhnag n’ijwi rihogoza benshi , mu mpereza z’iki cyumweru uyu musore azataramimra abakunzi ba Gakondo mu kabyiniro ka JJ Club gaherereye muri Park Inn Hotel mu kiyovu.

Mu kiganiro na Jules Sentore uherutse gushyira hanze indirimbo ikunzwe cyane yise Sine wa mwiza uyu musore yadutangarije ko yiteguye gushimisha abakunzi ba Gakondo ndetse n’izindi njyana aririmbamo abizeza ko kuri uwo munsi ari ukuza baziritse umukandara kuko bazabyina Inkweto zigahengama kandi anabizeza ko imyiteguro yose yamaze kuyisoza akaba asaba abakunzi ba Gakondo kwitegura kuza gutaramana nawe kuri Uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena 2018 muri JJ  Club mu kiyovu.

Raoul Rugamba uri mu bateguye iki gitaramoshi we  yashimangiye  ko abazacyitabira bazanyurwa.  ati “Igitaramo twagiyeguye muri JJ Club muri Park Inn, muri make icyo nakwizeza abazitabira ni uko bazaryoherwa. Jules ni umuhanga mu kuririmba, hazaba hari n’abandi bahanzi bazaryoshya igitaramo.”

Iki gitaramo cy’umuziki wa gakondo nigihumuza, hazahita hakurikiraho ikindi cyiciro cy’umuziki w’uruvange uzacurangwa n’abahanga mu kuvanga umuziki. Rugamba ati “Igitaramo cya Jules Sentore n’abo bahanzi bandi ba gakondo kizatangira saa moya, bazafata umwanya uhagije wo kuririmba, hanyuma hakurikireho icyiciro cy’umuziki, hari Dj ukomeye uzabasusurutsa kugeza mu gitondo.”

Tubibutse yuko Jules Sentore nyuma yo gushyira hanze indirimbo Sine ya Mwiza yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo ze  nyinshi kandi nziza aho asaba bakunzi be gukomeza kumutera ingabo mu bitugu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU