Gikomba ni rimwe mu masoko akomeye mu mujyi wa Nairobi, ubwo abantu 15 bahasigaga ubuzima nyuma y’inkongi y’umuriro waryibasiye.

Kenya umuriro wibasiye isokorya Gikomba 15 bahasiga ubuzima

Abantu barenga mirongo itanu (50) bakomerekejwe n’iyi nkongi ubwo iri soko ryafataga mu masaha y’ijoro maze ibicuruza binshi bikangirika kuri uyu a Gatatu.

Gikomba ni isoko rinini kandi rikoreramo n’abantu baturutse hirya no hino, ibi byateje kibaza niba ntababyihishe inyuma. Gusa kugeza ubu ntiharamekwa icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Nkuko St John Ambulance service ibitangaza, ngo irir soko ryafashwe ku isaha ya saa munani(02:30) zo muri Kenya nuko utangira no gufata inyubako ziryegereye ndetse n’andi masoko mato.

Abagizweho ingaruka, batwitswe n’iyi nkongi ubwo bahumetse imyuka mibi bagerageza kurokora bimwe mu bicuruzwa byabo. Kandi ngo no bishwe harimo n’abana bane. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibitaro.

Amwe mu mafoto yafashwe n’igitangazamakuru Reuters, agaragaza abaturage bashakisha ibisigazwa mu myotsi myinshi

Kenya umuriro wibasiye isoko 15 bahasiga ubuzima

Abakomeretse bajyankwe mu bitaro bitandukanye muri uwo mujyi.

Kenya umuriro wibasiye isoko 15 bahasiga ubuzima

Iri soko rizwi mu masoko yacuruzaga imyenda iciriritse izwi nka (second-hands clothes), inkweto, imboga ndetse hanabaga imbaho zabaga zarangijwe n’inkongi y’umuriro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU