Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 09 Kamena 2018, mu mujyi rwagati ahazwi nka “Car Free Zone” habereye Igitaramo cy’abanyaburayi kizwi nka “European Street Fair” cyari cyahuruje imbaga nyamwinshi yiganjemo urubyiruko.

Ibi birori bya European Street Fair byahariwe kwishimira no kwizihiza ibyiza by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union), aho muri iki gitaramo aba ari umwanya mwiza wo gusobanura imikorere ya Ambasade z’ibihugu biwugize.

European Street Fair itangira hakiri kare
European Street Fair itangira hakiri kare
Abana bari bazaniwe ibikoresho byo kubashimisha
Abana bari bazaniwe ibikoresho byo kubashimisha
Abana bato bari baje kwishimana n'ababyeyi babo muri ibi birori
Abana bato bari baje kwishimana n’ababyeyi babo muri ibi birori
Abanyamahanga biganjemo abanyaburayi ari nabo bateguye European Street Fair
Abanyamahanga biganjemo abanyaburayi ari nabo bateguye European Street Fair

Itsinda rya Dream Boyz, Umuraperi Jay Polly, Itahiwacu Bruce {Melody} ni bamwe mu bahanzi bataramye muri ibi birori, baherekejwe n’itsinda ry’abize umuziki ku Nyundo, ndetse na Dj Toxxyk wavangaga umuziki.

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur {Rutura} niwe wari wabaye umushyushyarugamba {MC} akaba yishimiwe bikomeye, dore ko yanyuzagamo agatera n’urwenya.

Muri ibi birori, hari higanjemo umubare nyamwinshi w’urubyiruko dore ko arirwo rukunda umuziki cyane, ndetse n’abazungu benshi biganjemo abanyaburayi, nkuko bigaragara mu mafoto.

Ku manywa, Abakaraza bahawe umwanya bariyerekana

Ku manywa, Abakaraza bahawe umwanya bariyerekana

Car Free Zone yuzuyemo abantu hakiri kare
Car Free Zone yuzuyemo abantu hakiri kare
Ababyinnyi bari bahari ku bwinshi
Ababyinnyi bari bahari ku bwinshi

Ababyinnyi bari bahari ku bwinshi Ahabereye iki gitaramo hari huzuye cyane Ahabereye iki gitaramo hari huzuye cyane

Ababyinnyi bari bahari ku bwinshi
Ahabereye iki gitaramo hari huzuye cyane
Rutura niwe wari MC
Rutura niwe wari MC
Abize umuziki ku Nyundo nabo bataramye muri iki gitaramo
Abize umuziki ku Nyundo nabo bataramye muri iki gitaramo
Clement, umwe mu bahanga mu gukirigita Guitar yari yaje gufasha abahanzi
Clement, umwe mu bahanga mu gukirigita Guitar yari yaje gufasha abahanzi
Mukuru wa Nkusi Arthur, Sintex nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Mukuru wa Nkusi Arthur, Sintex nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Platini na TMC bagize Dream Boyz nibo babimburiye abandi bahanzi(Aha byari ku masaha y'umugoroba)
Platini na TMC bagize Dream Boyz nibo babimburiye abandi bahanzi(Aha byari ku masaha y’umugoroba)
Dream Boyz bahaye abafana akanya ko kubyinana nabo
Dream Boyz bahaye abafana akanya ko kubyinana nabo
Basimbutse, bananyuka umuziki mu buryo bukomeye
Basimbutse, bananyuka umuziki mu buryo bukomeye
Jay Polly yaje ku rubyiniriro asanzeho Dream Boyz, banaririmbana zimwe mu ndirimbo bakoranye mu myaka yashize
Jay Polly yaje ku rubyiniriro asanzeho Dream Boyz, banaririmbana zimwe mu ndirimbo bakoranye mu myaka yashize
Ikinya, Ntakibazo, Ndakwanga ziri mu ndirimbo Melody yaririmbye
Ikinya, Ntakibazo, Ndakwanga ziri mu ndirimbo Melody yaririmbye
Melody yeretswe urukundo
Melody yeretswe urukundo
Urubyiruko rwiganjemo abakobwa b'i Kigali nibo bari biganje muri iki kirori
Urubyiruko rwiganjemo abakobwa b’i Kigali nibo bari biganje muri iki kirori

Ibirori bya “European Street Fair” byaherukaga kubera mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Gicurasi 2017, Icyo gihe byarabereye mu marembo ya Stade Amahoro i Remera, bikaba byararirimbyemo Riderman, Charly na Nina ndetse na Yvan Buravan.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU