Umuhanzikazi ukora  injyana ya Hip Hop, Iggy Azalea ejo hashize yari yagize isabukuru y’Imyaka 28 ishize abonye izuba, aha akaba yaratangaje ko yifuza umukunzi, umusore bazakomezanya mu myaka y’ubuzima asigaje ku isi.

Iggy ubusanzwe witwa Amethyst Amelia Kelly ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku isi yose muri Rusange, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Fancy, Pretty Girl, Black Widow, n’iyitwa Savior yakoranye na Quavo iherutse kujya hanze.

Ejo hashize tariki ya 07 Kamena 2018, Iggy Azalea yizihije isabukuru y’imyaka 28 ishize abonye izuba. Uyu mwari yahise atangaza ko akeneye umusore wamugusha mu Nyanja y’urukundo, utazigera amubabaza na rimwe.

Ibi abivuze, nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa Basket bita Nick Young bari bamaze igihe bakundana gusa bakaza gutandukana biturutse kuri uyu musore byavugwaga ko akunda guca inyuma Iggy.

Ifoto yashyize hanze ku isabukuru ye y'amavuko
Ifoto yashyize hanze ku isabukuru ye y’amavuko
Uyu mwari ari mu baraperikazi bakunzwe cyane
Uyu mwari ari mu baraperikazi bakunzwe cyane, yifuza umukunzi.
Iggy Azalea yatangaje ko yifuza umukunzi
Imiterere ya Iggy ikunda gutuma abagabo bavugishwa
Iggy aherutse gutandukana n'umusore witwa Nick Young bapfa kumuca inyuma
Iggy aherutse gutandukana n’umusore witwa Nick Young bapfa kumuca inyuma

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU