Urubyiruko rw’ubu rusigaye rwisuka mu biyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga nyinshi rukiyibagiza ingaruka zabyo ku buzima bwabo ndetse no kuri sosiyete muri rusange.

Kunywa inzoga nyinshi na Cocaine byahitanya abakobwa babiri mu kabyiniro

Ibi nibyo byabaye k’umukobwa witwa Candy Babie na Cha Chaa, aba bombi bakaba  bapfiriye mu kabyiniro kubera kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine, aho bafataga ibi biyobyabwenge batazi ko barimo gusezera ku buzima bwabo.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Kamena 2018, imbuga nkoranyambaba zasesekajweho  amafoto y’abakobwa babiri bahitanywe no kunywa inzoga nyinshi batibagiwe no kuvanga na cocaine ubwo bari mu kabyiniro, baza gutaha basinze cyane maze muri uko kugenda bagwa mu cyobo gitwara amazi kizwi nka ‘ruhurura’ maze bibaviramo kuhasiga ubuzima.

Kunywa inzoga nyinshi na Cocaine byahitanya abakobwa babiri mu kabyiniro

Ubwo imirambo y’aba bakobwa babiri yatahurwaga, mu rwego rwo kumenya neza icyahitanye aba bakobwa, imirambo yabo yahise ijyanwa kwa muganga kugirango isuzumwe, nyuma y’ibisubizo byatanzwe na muganga mukuru byaje bwerekana ko aba bakobwa bari banyweye inzoga nyinshi cyane ndetse n’ikiyobyabwenge cya cocaine.

Kunywa inzoga nyinshi na Cocaine byahitanya abakobwa babiri mu kabyiniro

Amashakoshi aba bakobwa bari bafite hasanzwemo ibiyobyabwenge aho bikekwako aba bakobwa bakoresheje ibyo biyobyabwenge bananaywa inzoga nyinshi, ari nabyo byabaye intandaro yatumye bitura mu cyobo bakahasiga ubuzima bwabo.

Kunywa inzoga nyinshi na Cocaine byahitanya abakobwa babiri mu kabyiniro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU