Kuva mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatanu, abana barenga 2300 b’abimukira batandukanyijwe n’ababyeyi babo na Leta ya Amerika none yategetwe kongera kubahuza.

Leta ya Amerika yavugurujwe ku cyemezo cyayo

Umucamanza yategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko mu gihe kitarenze iminsi 30 ziba zamaze kongera guhuza abana b’abimukira batandukanyijwe n’imiryango yabo.

Umucamanza yatanze iyo ntambamizi mu rubanza rujyanye no gutandukanywa kw’imiryango y’abimukira muri gahunda y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bufite yo “kutihanganira umwimukira n’umwe”.

Hagati aho, gahunda yo gutandukanya imiryango y’abimukira ku mupaka na Mexico iri kwamaganwa na leta 17 muri 50 zigize Amerika.

 Ku mupaka wa Amerika na Mexiko n’ahandi hirya no hino hari abigaragambya basaba ko abo bana barekurwa

Leta ya Amerika

Umucamanza Dana Sabraw wo mu mujyi wa San Diego ni we watanze iyo ntambamizi kuri leta ku wa kabiri, mu rubanza rwashyinzweho n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika.

Yabikoze mu izina ry’umugore watandukanyijwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko nyuma yo kugera muri Amerika mu mwaka ushize wa 2017.

Bwana Sabraw yategetse leta y’Amerika kongera guhuza ababyeyi n’abana babo bafite imyaka iri munsi y’itanu y’amavuko, ikabikora mu gihe kitarenze iminsi 14, ariko ku bana barengeje iyo myaka byo ikabikora mu gihe kitarenze iminsi 30.

Bikubiye muri gahunda itavugwaho rumwe y’ubutegetsi bwa Trump, igamije gukurikirana mu nkiko nk’umunyabyaha umuntu wese wambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU