Abahanzi b’abanyagikundiro mu Rwanda no mu karere k’Africa y’iburasirazuba, Ngabo Jobert Medard (Meddy) na Mugisha Benjamin (The Ben) bashyize hanze iyitwa Lose Control bahuriyemo.

Aba basore bamaze gufata bugwate imitima ya benshi bari bamaze igihe badakorana indirimbo ari babiri, ndetse abakunzi babo bakundaga kubasaba guhuza imbaraga bagakorana Umuzigo, none kuri uyu munsi bashyizwe igorora, indirimbo y’aba bombi ikaba yageze hanze.

Meddy na The Ben bahuriye mu yitwa Lose Control
Meddy na The Ben bahuriye mu ndirimbo lose Control yageze hanze
Aba basore barakunzwe cyane
Aba basore barakunzwe cyane hirya no hino ku isi

Kuri ubu, Aba bombi bakoranye indirimbo ikoze mu buryo bw’umwihariko, ndetse ikaba yaranahurije hamwe aba Producer batadukanye kandi b’abahanga mu Rwanda (Mastola, Madebeats, Nicolas, na Junior Multisystem).

KANDA HANO WUMVE LOSE CONTROL YA MEDDY NA THE BEN

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU