Mamadou Gassama ni umusore w’imyaka 20 ukomoka mu gihugu cya Mali yamenyekanye cyane mu kwezi kumwe gushize ubwo yatabaraga umwana  w’Imyaka ine aho yari agiye guhanuka kw’igorofa ya Kane mu nzu y’iwabo mu jyi wa Paris.

Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali

Kuri ubu uyu musore ukunzwe na benshi yagiye gusura iwabo aho yakiriwe nk’umwami .nyuma yo gukora igikorwa kidasanzwe cyamutwaye igihe gito cyane gishoboka  maze akarokora  uwo mwana  byatumye abantu batandukanye bagiye bamuha amazina menshi atangaje nka Spiderman , SuperMan  ndetse na Hero.

Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali
Mamadou aganira na perezida Macron

Akimara gukora icyo gikorwa uwo musore yashimiwe na benshi cyane   mu gihugu cy’ubufaransa  kugeza aho atumirwa na Perezida wa Repubulika y’Ubufaransa Emmanuel Macron akamugororera kumuha ubwenegihugu ndetse no guhita atangira akazi  mw’ishami rya Polisi y’ubufaransa rirwanya inkongi z’umuriro .

Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali
Mamadou Gassam yahise ahabwa ibyangombwa bimwemerera kuba mu bufaransa no kuba umwwenegihugu

Uyu Musore Mamadou Gassama kuva yamara kwakira na perezida Macron ubu nimumwe mu bantu bakunzwe cyane mu gihugu cy’ubufaransa  ndetse nahandi hatandukanye kw’isi ku buryo yatangiye kugenda abonana n’ibyamamare byinsi bikomeye muri iyi minsi .

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Mamadou Gassama  yageze mu gihugu cye kavukire muri Mali nyuma y’igihe kinini atahagera yaragiye gushaka ubuzima mu bihugu by’iburayi aho yagiye akagerayo nta byangombwa byo kuba ku mugabane w’iburayi ,Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege  cy’i Bamako yakiriwe nk’umwami ,nyuma ahita yerekeza ku ngoro ikorerwamo na Perezida wa Mali  Ibrahim Boubacar Keïta aho bagiranye ibiganiro nyuma akamwakira ku meza bagasangira.

Amafoto yuko Mamadou Gassam yakirwa na Ibrahim Boubacar Keïta

Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali
Yakiriwe n’abantu benshi bamushimira ishema yahesheje igihugu cye
Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali
Mamadou Gassam yashimiwe cyane na Perezida Ibrahim Boubacar Keïta

Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali

Mamadou Gassama warokoye umwana i Paris yakiriwe nk’umwami iwabo muri Mali

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU