Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’Africa y’iburasirazuba, Ngabo Jobert Medard {Meddy}  yasubije abantu bari bafite amatsiko yo kumenya umubare w’abakobwa amaze kuryamana nabo.

Kuri iki cyumweru Tariki ya 03 Kamena 2018, Meddy yashyize ku ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram maze abwira abafana be ati “Uyu munsi Mumbaze icyo mushaka cyose, tugiye kuganira.”

Meddy yatangaje ko akiri Imanzi

Akimara gutangaza ko bagiye kuganira, Abakunzi be bahise batangira kumuhata ibibazo byinshi biteye amatsiko, Maze nawe akajya anyuzamo akabasubiza.

Hari umufana wamubajije umubare w’abakobwa yaba yararyamanye nabo maze asubiza agira ati “Ndacyari Imanzi, ahubwo mwebwe mumbwire uko bimeze.”

Meddy yatangaje ko akiri Imanzi
Meddy yatangaje ko akiri Imanzi

Uyu musore w’imyaka 28 yabajijwe impamvu atajya akunda kwerekana umukunzi we, maze asubiza avuga ko amufite mu ndiba y’umutima kurusha uko yamwerekana ku mbuga nkoranyambaga.

Meddy aganira n'abakunzi be
Meddy aganira n’abakunzi be
Image result for meddy n'umukunzi we
Umwari witwa Mimi niwe ukundana na Meddy

Meddy yanatangaje ko afana ikipe ya Real Madrid. Mu gihe ngo aramutse ahuye n’Imana yayisaba kumubararira ibyaha byose yakoze.

Wifuza gusoma ibindi bitekerezo byinshi Meddy yagiranye n’abakunzi be, sura urukuta rwa Instagram rw’uyu muhanzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU