Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa kiranga ubumwe no gushimishanya hagati y’abakundana. Ariko kuri bamwe si uko bigenda kuko hari abahura n’ikibazo cyo kuribwa cyangwa kubabara mu nda nyuma y’iyo mibonano mpuzabitsina.

kubabara mu nda ku bagore nyuma y'imibonano mpuzabitsina

Kuribwa mu nda nyuma y’imibonanano mpuzabitsina bishobora kuba ibintu bidafite icyo bitwaye cyangwa bikaba uburwayi bwo mu myanya ndangagitsina. Niyo mpamvu iyo bikabije bisaba kwihutira kujya kwa muganga kuko utinze ushobora gukurizamo uburwayi butandukanye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati ya 8 na 22 ku ijana by’abagore bagira ikibazo cyo kuribwa mu gihe cyangwa nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Kuribwa bishobora guterwa n’ikibazo kivuye ku mubiri, mu mutwe cyangwa byombi.

Izi akaba ari zimwe mu mpamvu zitera ubwo buribwe, uko ubwo buribwe bumera ndetse nuko wabyitwaramo mu gihe bikubayeho.

Ibitekerezo byawe ku mibonano mpuzabitsina.

Hari abo usanga bavuga ko baribwa mu gifu nyuma yaho. Niba mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina wumvaga ubwoba, umubabaro cyangwa utameze neza bishobora kukuviramo kuribwa munda nyuma yayo. Icyo bisaba ni ugukora imibonano mpuzabitsina igihe wabitekerejeho, ubyiyumvamo neza kandi witeguye.

Igitsina gabo cyageze imbere kure

Nkuko bamwe babitangaza hari igihe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina igitsina cy’umugabo kigera kure, kikaba cyakora no ku nkondo y’umura cyangwa kigahungabanya ibindi bice bigatuma umugore aribwa. Abenshi nyuma bagira n’ibindi bimenyetso nk’isesemi, impiswi cyangwa impatwe bikamara nk’iminsi ibiri. Ibi ngo biterwa n’uko iyo mibonano yakozwemo, pozisiyo muba mwafashe muyikora, kuko hari izituma igitsina cyinjira kurenza ibisanzwe. Inama twakugira aha ni uko mwakwiga uburyo butababaza nyuma yaho kuko buhari bwinshi.

Kurangiza k’umugore

Nubwo hari abavuga ko batigera bagera kuri ibi byishimo, igitsina gore kigira ibyitwa orgasms cyangwa iherezo ry’imibonano mpuzabitsina, kwa kunezerwa kurenze k’umugore, ngo ibi bishobora kumera nko kuribwa mu nda. Ibi ntacyo bitwaye, bihita birangira nyuma y’igihe gito.

Ikibazo mu nzira y’inkari

Indwara yose yo mu nzira y’inkari itera kuribwa no kubabara mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Aha twavuga nk’iz’uruhago n’impyiko ndetse n’inzira yose. Kubera ko ahakorerwa imibonano haturanye n’inzira y’inkari, ngo byongera uburibwe. Icyo gihe ngo ni ngombwa kwegera muganga akagufasha, kuko hari n’igihe aba ari indwara itari kumenyekana vuba kandi yangiza byinshi.

Indwara zifata mu nda yo hasi

Izo ndwara ziterwa n’udukoko twitwa Chlamydia zishobora guhera mu gitsina cy’umugore zikazamuka zikagera mu mura n’udushami twawo tugana mu dusabo bikabyimba. Gusa ntizikunda kugira ibimenyetso byinshi bigaragara, ariko zitera ubugumba. Niba wumva uri kubabara mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina ntibyikize nyuma y’amasaha 2, ni byiza kwihutira kwa muganga.

Indwara ya endometriosis

Iyo umugore ari mu mihango, hari uduce twa nyababyeyi tuvamo bikaba amaraso asohoka muri icyo gihe. Endometriosis rero ni igihe uduce twa nyababyeyi tuvuyeho tukajya mu bindi bice by’umubiri nko mu dusabo tw’intanga. Iyo ufite iyi ndwara rero bitera kubabara mu nda cyane, haba mu gihe cy’imihango na nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Iyi ndwara ishobora gutera ubugumba n’ibindi bibazo. Icyo wakora niba ibi bihe byombi bikurya cyane, wakwegera ivuriro rikwegereye ukavurwa hakiri kare.

Ibibyimba

Hari ibibyimba byo mu mura bikunze kuboneka mu bagore benshi cyane abatinze kubyara, ariko n’abandi barabirwara. Ibi bibyimba rero ubusanzwe ntacyo bitwara ariko bishobora gutuma uribwa cyangwa ukava amaraso nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Niba ibi byabayeho rero uba ugomba gusura muganga akakubwira uko byavurwa.

Ibibyimba by’udusabo

Ubu bwoko bw’ibibyimba bwitwa Ovarian Cyst mu rurimi rw’ Icyongereza, ngo ibi bibyimba akaba ari bimwe mu bituma abenshi baribwa nyuma y’imibonano, kandi bikaryana cyane. Mu busanzwe ubirwaye ntababara ariko hari igihe bikurya cyane bikamara n’igihe. Ibi bibyimba si kanseri ariko usabwa nabyo kubyivuza.

Udukoko

Infections cyangwa ugenekereje udukoko two mu myanya ndangagitsina twaba uduterwa na bagiteri (Bacteria), ibihumyo (Fungi) cyangwa virusi nka HPV, ni kimwe mu bitera abenshi kuribwa mu gihe cy’ imibonano ndetse na nyuma yayo. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro ndetse no kuzana uruzi mu gitsina, rwaba umweru cyangwa urusa n’amashyira. Icyo ukora iyo ubonye ibi byose ntiwivurisha imiti ahubwo wihutira kwa muganga bakabanza kumenya ubwoko bwa mikorobe bakabona kuguha imiti.

Ibindi bibazo

Aha twavuga nk’abantu bagira ikibazo ku masohoro (Allergies) bararibwa cyane aho yakoze hose, iyo utwite ushobora gukora imibonano ukaribwa mu nda, iyo wigeze kubagwa nko kongererwa mu gihe cyo kubyara, n’ibindi byinshi bitandukanye bitera kuribwa mu nda umaze kubonana n’umugabo.

Ni iki wakora mu gihe uhuye na bimwe muri ibi bibazo?

Kubabara munda gake bibaho kandi ni ibisanzwe, bitewe n’impamvu twavuze haruguru nka pozisiyo no kurangiza k’umugore. Ariko iyo bikurya cyane cyangwa bikamara igihe kinini bikikurya, ujye wihutira kwivuza kuko wasanga ari indwara ikomeye ukaba ugize amahirwe yo kuyibona hakiri kare.

Indi nama ni uko mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni byiza ko ubanza kunyara kugirango uruhago rube rurimo ubusa ndetse binakurinde udukoko kwinjiramo, bizagufasha no kwirinda kuza kuribwa. Kunyara nyuma y’imibonano nabyo bikagufasha koza no kwirinda tumwe mu dukoko twagutera ubwandu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU