Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro n’itangazamakuru yemeje ko Ikipe ya Arsenal izaza mu Rwanda mu gukomeza ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kuzamura n’umupira w’amaguru waho.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yemeje ko Ikipe ya Arsenal izatemberera u Rwanda
umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’ububanyi n’amahanga Ambassadeur Olivier Nduhungirehe aganira n’abanyamakuru

Iyi kipe ya Arsenal ifite abafana benshi  ku Isi yagiranye amasezerano n’u Rwanda y’imyaka itatu avuga ko ikipe ya Arsenal nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore zizajya zambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ (Sura u Rwanda) ku kuboko kw’ibumoso.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yemeje ko Ikipe ya Arsenal izatemberera u Rwanda

Nyuma yayo masezerano yavuzweho byinshi hagiye havugwa ko iyi kipe izaza no mu Rwanda ariko nt’ amakuru yari ahari afatika yemeza ubu butembere bw’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bikaba bimaze kwemezwa uyu munsi mu kiganiro Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu  gatanu taliki ya 22 Kamena 2018.

Ikipe ya Arsenal

Nk’ uko bigaragara kurubuga rwa Twitter byemejwe ko Arsenal n’abatoza biyi kipe bazaza mu Rwanda mu rwego rwo gushimanagira ubu bufatanye n’iki gihugu, ikindi cyavuzwe ni uko bazagira ibindi bikorwa bakora bijyanye no kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwagize abashyitsi bagera kuri miliyoni 1.3, barimo 94,000 basuye pariki eshatu z’igihugu zirimo iya Nyungwe, iy’Akagera na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ubukerarugendo kandi bumaze guhanga imirimo 90,000 bukaba ari imwe mu nzira zikomeye u Rwanda rukuramo amadevize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU