kuwa kane i Tariki 28 Kamena 2018 Ku gicamunsi nibwo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yahaye impanuro abagize itorero rya Kinyarwanda Urukerereza Rigiye gutaramira imbaga z’abanyarwanda n’inshuti z’uRwanda bari mu mahanga.

Uwacu Julienne yahaye impanuro abagize itorero Urukerereza

Minisitiri Uwacu Julienne yabwiye Itorero Urukerereza ko abo bagiye gutaramira ba bafiteye amatsiko , kandi ababwira ko bagiye kubasogongeza ku muco w’uRwanda, abasaba ku zirinda gukora ibintu bigayitse, yabasabye gushyira umutima ku byo bakora. Itorero Urukerereza rigiye mu gikorwa cyo kuzenguruka amahanga rutaramira abaho, igikorwa bise (Tourd Europe).

Uwacu Julienne yahaye impanuro abagize itorero Urukerereza

Minisitiri Uwacu Julienne yibukije abagize itorero Urukerereza ko gutoroka ari ubugwari yagize ati: “iyo igihugu kigutumye, kiba gitegereje ko uzagaruka ukavuga uko ubutumwa bwagenze, iyo udasohoje ubutumwa rero ufatwa nk’umugambanyi .”

Uwacu Julienne yahaye impanuro abagize itorero Urukerereza

Biteganyijwe ko itorero Urukerereza rizatarami abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zituye mu bihugu bitandukanye harimo igihugu cy’Ubwongereza (UK),Ububirigi (Belgium) Suwede (Sweden) ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye bigiye birimo abanyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU