Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco (Miss Heritage 2018) agiye guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe azahuriramo n’abakobwa barenga 80 baturutse hirya no hino ku Isi.

Uyu mwari ukomoka mu majyepfo y’u Rwanda yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco mu ijoro ryo kuya 27 Gashyantare 2018 asimbura Shimwa Guelda wari warambitswe iri kamba muri 2017.

Lydia w’imyaka 19 ni umwana wa Kane mu muryango wabo, akaba yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’itumanaho n’ikorana buhanga muri IPRS Huye. Uyu kandi areshya na metero 1.70 akaba apima ibiro 59, Imigabo n’imigambi ye ni ugushishikariza abana b’abakobwa kugana mu mashuri y’imyuga, bakihangira imirimo izababeshaho.

Lydia Dushimimana akomoka mu majyepfo y'u Rwanda
Lydia Dushimimana akomoka mu majyepfo y’u Rwanda

Kuri ubu, Miss Dushimimana Lydia yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Universe azabera mu gihugu cya Uganda, agahuriza hamwe abakobwa barenga 80.

Miss Heritage Universe izamara ibyumweru bibiri ibera mu Mujyi wa Kampala, abakobwa bazaba bacumbitse muri hoteli Pearl of Africa. Ibirori byo kwambika ikamba uwahize abandi bizaba mu kwezi kwa Nyakanga 2018.

Miss heritage Universe izabera I Kampala muri Nyakanga
Miss heritage Universe izabera I Kampala muri Nyakanga

AMAFOTO YA BAMWE MU BAKOBWA BAZAHATANA NA LYDIA

Azaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe
Azaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe
Miss heritage Burundi 2018
Miss heritage Burundi 2018
Miss heritage Cameroon 2018
Miss heritage Cameroon 2018
Miss heritage Romania 2018
Miss heritage Romania 2018
Miss heritage South Africa 2018
Miss heritage South Africa 2018

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU