Umukinnyi umaze kuba icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Mohamed Salah yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ikipe y’igihugu ya Egypt izifashisha mu gikombe cy’Isi.

Mohamed Salah azakina igikombe cy'Isi
Mohamed Salah azakina igikombe cy’Isi

Uyu musore w’imyaka 25 amaze iminsi mu mvune yatewe na Sergio Ramos ku mukino wa nyuma y’igikombe cya Champions League cyatwawe na Real Madrid mu kwezi gushize.

Nyuma yo kuvunika, uyu musore yahangiyikishije benshi gusa mu magambo yagendaga yandika ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimangiraga ko azamererwa neza k’uburyo abakunzi be batazamubura mu gikombe cy’Isi gitegerejwe muri iyi mpeshyi.

Ubwo ikipe y’igihugu ya Egypt yashyiraga hanze urutonde rw’abakinnyi 23 izifashisha mu gikombe cy’Isi, benshi bashimishijwe no gusanga Mo Salah azakina.

Kuri ubu, uyu musore ari mu gihugu cya Egypt aho yagiye gukorera imyitozo inyuranye yo kugorora igufa ryo mu rutugu ryari ryaravunitse.

URUTONDE RW’ABAKINNYI EGYPT IZIFASHISHA

Urutonde Rw’abakinnyi Egypt Izifashisha
Urutonde Rw’abakinnyi Egypt Izifashisha

Goalkeepers: Essam El Hadary (Al Taawoun), Mohamed El-Shennawy (Al Ahly), Sherif Ekramy (Al Ahly).

Defenders: Ahmed Fathi, Saad Samir, Ayman Ashraf (all Al Ahly), Mahmoud Hamdy (Zamalek), Mohamed Abdel-Shafy (Al Fateh), Ahmed Hegazi (West Brom), Ali Gabr (Zamalek), Ahmed Elmohamady (Aston Villa), Omar Gaber (Los Angeles FC).

Midfielders: Tarek Hamed, (Zamalek), Shikabala (Zamalek), Abdallah Said (Al Ahli), Sam Morsy (Wigan Athletic), Mohamed Elneny (Arsenal), Mahmoud Kahraba (Al Ittihad), Ramadan Sobhi (Stoke City), Mahmoud Hassan (Kasimpasa), Amr Warda (Atromitos Athens).

Forwards: Marwan Mohsen (Al Ahly), Mohamed Salah (Liverpool).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU