Umuhanzi Mr Blue wamenyeka cyane mu gihugu cya Tanzaniya mu myaka yashize ndetse  nubu akaba yarongeye kugaragaza ko ari umwe mu bazamuye muziki Bongo yashyize hanze amakuru avuga ko nta Kibazo afitanye na Diamond platnumz

Mr Blue Aranyomoza amakuru avuga ko afitanye ikibazo na Diamond

Uyu mugabo Mr Blue uherutse gushyira hanze imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane hariya i dar As salaam yise Mbwa Koko  yatanagrije Televiziyo ya Diamond ya Wasafi Tv ko abantu  aribo bashaka kubashyira mu bibazo na Diamond  mu gihe ngo ari mu bantu bamfashije Diamond gutera imbere mu gihe atari azwi na bantu ndetse n’itangazamakuru

Yakomeje agira ati ” wicaranye na Diamond ukamubaza  nyagusubiza ko ndi mu bantu bamufashije kuva ku munsi wa mbere igihe nta muntu n’umwe wari umuzi ndetse n’abanyamakuru ahubwo we  yankurikiye nk’umuvandimwe kugira ngo mufashe kumenyekanisha ibihangano bye .

Urwo ni urugero rwiza  rwerekana ko njye nta rwango mfitanye na Diamond  cyangwa itandukanyirizo iryo ariryo ryose ,Kuko iyo nza kuba mfite itandukanyirizo nari kumubangamira kuva agitangira namwe ntimubashe kumenya amakuru ye kuva agitangira  ariko ubu Diamon ni Umuhanzi ukomeye cyane  ageze ku rwego rwiza rwo gushinga Televiziyo nkiyi ya Wasafi Tv .

Asoza, Mr Blue yavuze ko ko asetswa na bantu birirwa bavuga ibyo kuko namufashije  mu gihe nari mfite ubushobozi ariko ubu bakaba bakora iishoboka byose ngo baduteranye ,Diamond ni murumuna wanjye  kuva yatangira kuririmba sindagirana nawe ikibazo , nta nubwo turicarana ngo mubwire ko hari itandukaniro ryanjye nawe .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU