Mu gihugu cy’ubuholandi mu mugi wa Rotterdam mu ntangiriro z’ iki cyumweru nibwo umugabo igipolisi cyavuze ko akomoka mu gihugu cya Syria yatemye Imbwa ifasha Abapolisi ubwo bageragezaga kumufata kubera guteza umutekano muke .

Mu buholandi Imbwa ifasha Abapolisi yatemwe nukekwaho Iterabwoba

Uwo Musore ukiri muto w’Imyaka 26 yari maze igihe aba muri uwo mugi wa Rotterdam aho yabanaga na Se umubyara akaba atari asanzwe azi ko ari amakosa, yafashe umupanga akurira ku muturirwa wibabo agatangira gusakuza cyane avuga Ngo Allah Akbar Allah Akbar ( Bishatse kuvuga ngo Imana  ni Nkuru ,Imana ni Nkuru.

Mu buholandi Imbwa ifasha Abapolisi yatemwe nukekwaho Iterabwoba

Abaturanyi babo nyuma yo kumva uwo musore akomeje kubabuza umutekano bahamagaye inzego zishinzwe umutekano ngo zibafashe ,Ubwo abapolisi bageragezaga kumufata uyu musore yarabarwanyije cyane bigeza naho Imbwa ifasha Abapolisi bari bohereje ngo ibafashe ayitemye mu mutwe bikayiviramo urupfu .

Nkuko umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Rotterdam yabitangaje babonye binaniranye bafata icyemezo cyo kumurasa ahantu atari bupfe kugira acike intege maze babone uko bamufata bamushyikirize ubutabera.

Mu buholandi Imbwa ifasha Abapolisi yatemwe nukekwaho Iterabwoba

Gusa yasoje avuga ko babanje ku mujyana kwa muganga nyuma yaho bagakomeza iperereza kugira ngo bamenye icyari kihishe inyuma yibyo yakoraga, niba koko ntaho bihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba  bimaze iminsi byibasiye ibihugu byinshi by’iburayi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU