Abaturage bo mu mudugudu wa Rugondo mu kagari ka Mbizi umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’umusozi watangiye kwisaturamo no Kwika.

Mu karere ka Musanze umusozi witse bitera impungenge abawuturiye

Igice kingana n’intera ya metero 300 uvuye hasi aho uwo musozi utangiriye ni ho ubutaka bwarekuraniye maze igice cyo hepfo gitangira kwika nk’igishaka gutemba ibi byatangiye kugaragara ku tariki 5 Kamena 2018.

Ku ikubitiro igice cy’ubutaka gisa n’icyisunitse gihutaza inzu y’umuturage utuye hepfo, ku bw’amahirwe abibona kare akizwa n’amaguru ava mu nzu ngo itabasenyukiraho. Abatuye mu mudugudu wa Rugondo mu kagari ka Mbizi umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze aho ibi byabereye bavuze ko byababereye amayobera kuko ari ubwa mbere babibonye.

Mu karere ka Musanze umusozi witse bitera impungenge abawuturiye

Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko gutebera k’ubutaka atari bishya muri aka karere kuko no mu mwaka ushize wa 2017 na bwo hari ubutaka bwo mu murenge wa Rwaza bwitse bikagaraga ko ubutaka n’ibimera biburiho bimanuka mu kuzimu, ariko nanone ngo bidahuye neza n’aha mu murenge wa Kimonyi ho bigaragara nk’aho ari inkangu yari igiye kuba ngo umusozi uriduke bigasa n’ibipfubye nk’uko umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Jean Damascene yabivuze.

Mu karere ka Musanze umusozi witse bitera impungenge abawuturiye

Nubwo kuba hari igice cy’uyu musozi cyitse ntawe byahitanye cyangwa ngo hagire igikuba gikomeye bica, abahatuye n’abahaturiye bagaragaza impungenge batewe n’ubu butaka batuyeho butangiye kugaragaza ko isaha iyo ari yose bushobora kubateza akaga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko nk’uko busanzwe bufasha gutuza abari batuye mu manegeka, n’abari batuye kuri uwo musozi ngo nabo bagiye gufashwa kubonerwa amazu yo guturamo adashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Igice cyitse kuri uwo musozi ni metero 100 kuri 50, icyakora nk’uko bigaragara ko iki gice cy’umusozi gishobora kuriduka bamwe bakagaragaza amakenga ku makuba gishobora guteza atari aho kiri gusa ahubwo n’aho cyakwerekeza kuko hepfo bigaragara ko hatuye abantu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU