Nkuko bisanzwe bimenyerewe,  Iyo Icyumweru kirangiye tugerageza kubakusanyiriza amwe mu makuru nyamukuru  aba yararanze icyumweru mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, nkuko bigaragara aha hakurikira.

IBITARAMO BYA GUMA GUMA BYAKOMEREJE I HUYE

Ibitaramo by’irushanwa riruta ayandi mu Rwanda, Primus Guma Guma Super Star 8 byakomereje mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 16 Kamena 2018.

Abanyamahanga ntibacitswe

Abakunzi b'umuziki babukereye

Abakunzi b'umuziki babukereye

BIDASUBIRWAHO, THE BEN YAGIZWE AMBASADERI WA LUC BELAIRE

Umuhanzi Mugisha Benjamin {The Ben} yamaze kwinjira bidasubirwaho mu bahanzi bagiye kujya bamamaza ikinyobwa gisembuye cya “Luc Belaire” gisanzwe cyamamazwa n’abahanzi bakomeye muri Africa no ku isi yose muri rusange.

Umuyobozi wa Luc Belaire Bidasubirwaho, The Ben yagizwe Ambasaderi wa Luc BelaireBidasubirwaho, The Ben yagizwe Ambasaderi wa Luc Belaire

Umuyobozi mukuru asinya amasezerano yo kwemeza The Ben nk'umuhanzi ugiye kwamamaza Luc Belaire mu Rwanda

ABAHANZI BAHATANYE MURI PGGSS8 BASUYE ISHURI RYIGISHA UMUZIKI I MUHANGA

Abahanzi 10 bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 basuye ishuri ryigisha umuziki riherereye I Muhanga.

Christopher na Bruce Melody baganira

Abiga muri iri shuri berekanye ubumenyi bamaze kuhavana

Uncle Austin, Olvis, Young Grace, Jimmy, na Mico The Best

Danny Nanone wiga muri iri shuri nawe yaririmbye

KID GAJU YABYAYE UMWANA W’UMUHUNGU

Umuhanzi uririmba injyana ya Afro beat, Muhinyuza Justin uzwi mu muziki ku izina rya Kid Gaju yabyaye umwana wa mbere w’umuhungu k’umukunzi we yagize ibanga. Uyu mwana yahise amwita Muhinyuza Zion.

Kid Gaju yamenyekanye mu ndirimbo nka Kami, Aho n'izindi nyinshi

Kid Gaju yabyaye umwana w'umuhungu - Muhinyuza Zion

MEDDY SALEH YAHAGARITSE IBIKORWA BYOSE BYA MUZIKA BURUNDU

Producer Meddy Saleh usanzwe amenyerewe mu gutunganya amashusho y’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo yamaze gutangaza ko yakuye ake karenge muri uyu mwuga, ndetse aboneraho no kwihanganisha abahanzi bose bagiranye ibibazo.

Meddy Saleh yatanagje ko yahagaritse burundu ibyo gutunganya umuziki

GISELE UKUNZWE KURI INSTAGRAM AGIYE GUKORA UBUKWE N’UMUYOBOZI WO MURI RAYON SPORT

Umukobwa ufite igikundiro ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, Tumukunde Gisele wiyise “Gisele NB1” aritegura kurushinga n’umusore ubarizwa muri Comite y’ikipe ya Rayon Sport, ndetse ama Tariki y’ubukwe bwabo yamaze kujya hanze.

Gisele na Matic bazakora ubukwe kuya 28 Nyakanga 2018

Aba bombi bahora babwirana amagambo y'urukundo ku mbuga nkoranyambaga

SAFI YIBASIWE N’ABARIMO MISS IGISABO BAMUSHINJA KWANDIKA AMAFUTI MU CYONGEREZA

Niyibikora Safi Uzwi nka Madiba aherutse gushyira hanze ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram maze yandikaho amagambo y’icyongereza ariko cyuzuyemo amafuti aho benshi barimo na Miss Igisabo bahise bamukosora, abandi bakamuha inkwenene.

Ibitekerezo by'abafana
Miss Igisabo yakosoye Safi Madiba, nyuma yo kwandika amakosa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU