Mugisha Benjamin wamamaye cyane nka The Ben, mu masaha macye yo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018 araba abyinira ku ikoma na belaire, nkuko yazindutse abivuga ku rukuta rwe rwa Instagram, kuko nta gihindutse araza gusinya amasezerano yo kwamamaza ikompanyi ikomeye ku Isi ikora ibinyobwa.

Umuhanzi nyarwanda The Ben agiye kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi n’ibyamamare bakomeye ku Isi bamamaza iyi nzoga barimo Rick Ross, Dj Khaled, Huddah wo muri Kenya, Diamond wo muri Tanzania n’abandi bahanzi batandukanye bamamaza iki kinyobwa haba muri Afurika ndetse no hanze.

Aya masezerano arasinyirwa muri imwe mu ma Hotel ya hano mu mujyi wa Kigali, ni ayo kwamamaza ikinyobwa cya Belaire kiri mu binyobwa bikunzwe cyane muri iyi minsi, kikaba kinamamazwa n’abahanzi b’ibyamamare kuri iy’Isi.

Belaire yo mu bwoko bwa Champanye yengerwa mu Ntara ya Alpes-Cotes d’Azur mu Majyepfo y’Ubufaransa, ikaba ari imwe mu nzoga ziharawe cyane ndetse zinakunzwe n’ab’ingeri zose, by’umwihariko urubyiruko ahanini biturutse ku kuba yamamazwa n’ibyamamare.

Mu masaha macye The Ben araba abyinira ku ikoma na Belaire
Mu masaha macye The Ben araba abyinira ku ikoma

The Ben agiye gusinyana n’iyi kompanyi nyuma y’uko yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko agatumirwa n’abashinzwe kwamamaza iki kinyobwa muri Afurika ngo baganire, ibi biganiro byabaye guhera muri Werurwe 2018.

Mu masaha macye The Ben araba abyinira ku ikoma
Diamond Platnumz yamamaza Belaire

Aya masezerano aramutse ashyizweho umukono, The Ben yaba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ugiranye amasezerano n’ikompanyi ikomeye yo hanze, akazajya yambara imyenda iriho ibirango by’iki kinyobwa ndetse no mu mashusho y’indirimbo ze kikagaragaramo nkuko bisanzwe bigenda ku bahanzi bacyamamaza.

Mu masaha macye The Ben araba abyinira ku ikoma
Rick Ross na Dj Khaled bo muri Amerika bamamaza iki kinyobwa Belaire

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU