Abatuye mu mudugudu wa Nyakabungo mu kagari ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bavuga kugeza magingo aya batiyumvisha impamvu badafite umuriro w’ amashanyarazi kandi indi midugudu yo muri uyu murenge begeranye ndetse n’ iyo mu wa Bweramana mu karere ka Ruhango yo iwufite.

Mu murenge wa Mukingo i Nyanza ntibiyumvisha impamvu badafite umuriro w’ amashanyarazi

Abaturage ba Nyakabungo bavuga ko kubura ubuvugizi ari cyo cyatumye ahanini batagezwaho umuriro kuko ngo n’ amapato yawo yageze muri uyu mudugudu ariko nyuma akaza kuwuvanwamo bayaburira irengero.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mukingo uyu mudugudu wa Nyakabungo uherereyemo buvuga ko muri uyu mudugudu atari ho honyine hataragezwa umuriro bityo abawutuye bakaba bagomba kwihangana bagategereza igihe gahunda yabo izagererwaho.

Icyakora Muganamfura Sylvestre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge yavuze ko ibyo kuba uyu mudugududu waragejejwemo amapoto y’ amashanyarazi akaza kuwuvanwamo byo atabizi.

Si umuriro w’ amashanyarazi gusa utagera muri uyu mudugudu wa Nyakabungo, ibyo abawutuye babona ko bishobora kubadindiza mu iterambere kuko nta n’ umuhanda muzima ubahuza n’ akarere ka Ruhango bafite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU