Kuwa kabiri i tariki ya 12 Kamena 2018, mu Rwanda Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yemeje ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,443,535,804,386 frw.

Mu Rwanda inama y’ Abaminisitiri yemeje ingengo y’imari ya 2018-2019

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye yemeza umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2018/2019 ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari ibihumbi bibiri na Magana ane na mirongo ine n’eshatu, Miliyoni magana atanu na mirongo itaru n’eshanu, ibihumbi Magana inani na bine na Magana atatu mirongo inani n’atandatu.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yari yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko inyandiko y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse muri Mata uyu mwaka yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2018/2019 amafaranga azifashwa 62% azava imbere mu gihugu ni ukuvuga miliyari 1508Frw.

Inama y’Abaminisitiri kandi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena baganiriye ku ngingo zirimo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye; Gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry‘ibikoresho bya pulasitiki cyane cyane ibikoreshwa inshuro imwe bigahita bijugunywa, ndetse n’ibyabisimbura bitangiza ubuzima bw’abantu n‘ibidukikije.

Mu Rwanda, Ingengo y’uyu mwaka iri hejuru cyane ugereranije no mu myaka yabanje kuko mu ya 2017-2018 uwari Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yari yagaragarije inteko ko ingengo y’imari ari miliyari 2094.9 Frw avuye kuri miliyari 1954.2 Frw za 2016-2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU