Kuri uyu wa kabiri i tariki 05 Kanama 2018 ikipe ya Mukura Victory Sports yabonye inkunga y’ibikoresho iturutse mu ishyirahamwe ryigenga ryo mu Butaliyani ryitwa umubyeyi mwiza.

Mukura VS yahawe inkunga y’ibikoresho ni ishyirahamwe"umubyeyi mwiza"

Ni nkunga zigizwe n’imyenda harimo amakabutura n’imipira y’imbeho, amasogisi, ingofero n’ibikapu. Marie Claire Safari, umunyarwandakazi utuye mu gihugu cy’ubutaliyani ufite inkomoko mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye avuga ko mu bikorwa byo gufasha igihugu yatekereje ari uko ishyirahamwe ryabo ryafasha ikipe y’iwabo ya Mukura Vs.

Mukura VS yahawe inkunga y’ibikoresho ni ishyirahamwe"umubyeyi mwiza"

Marie Claire Safari, umubyeyi w’abana batatu yagize ati :’’Twaje kubabwira ko nubwo dutuye I Roma, ku mutima wacu harimo Mukura. Ikindi nk’umunyarwanda ukomoka I Huye nifuza ko benewacu baba bafite imyenda igezweho .Mukura ni ikipe y’iwacu, ni ikipe nakuze numva.”

Mukura VS yahawe inkunga y’ibikoresho ni ishyirahamwe"umubyeyi mwiza"

Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yashimiye bikomeye uyu muryango.  Yagize ati; ”Byatunejeje cyane. Si abaturutse mu butaliyani gusa n’abandi amarembo arafunguye’’.

Mukura VS yahawe inkunga y’ibikoresho ni ishyirahamwe"umubyeyi mwiza"

Uyu muryango unafasha koperative y’abagore bakora ubukorikori mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye. Umwaka ushize, Mukura yahawe indi myenda n’undi muryango wo mu Butaliyani wa Markiosocial.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU