Mutoni Huddah Etania, umukobwa wo muri Uganda wamenyekanye cyane umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza ubwo yasimbukaga akajya ku kabyiniro kwereka urukundo yari afitiye umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria mu rwego rwo kugera ku ndoto yari amaranye igihe, amakuru atugeraho n’uko uwo mukobwa ngo yatabarutse.

Mutoni Huddah Etania, umukobwa waririye WizKid ku rubyiniro yatabye Imana

Mutoni Etania Huddah w’imyaka 22 y’amavuko, ubusanzwe yari umunyamujyi ukunda ikirori, bikaba bivugwa ko yitabye imana nyuma yo kumara igihe kitari gito arwana n’indwara yari yaramuzahaje none akaba atsinzwe, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Taliki 16 Kamene 2018.

Huddah Etania yamenyekanye cyane ubwo yahagarikwaga ashaka kujya ku rubyiniro aho umuhanzi Wizkid yari arimo gutaramira, ariko uyu muhanzi yabibona agasaba ko bamureka akaza, niko guhita amuhobera ku rubyiniro.

Ikindi kandi, Mutoni Etania yari azwiho kugurisha inkweto ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwa Facebook.

Irebere amashusho ya Mutoni Etania Huddah na Wizkid ku rubyiniro:

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU