Mu gace kazwi nka Nakuru mu mudugudu wa Ronghai mu gihugu cya Kenya umugore yamaze kwihekura by’agahebuzo aho yishe abana be bane nyuma akaza kwiyahuza acide aho we n’umugabo we bakurikiye abana babo bibyariye.

Nakuru: Umugore yiyahuye nyuma yo kwica abana be bane.

Uyu mugore avuga ko yashakaga kwica abana be bose uko ari barindwi gusa Imana yatabaye batatu bararokoka bakomeza kubaho, abaturanyi buyu mugore bavuze ko ngo bumvishe urusaku rwinshi mu rugo rw’uwo mugore bahagera bagiye kureba ikibaye bakamubura.

Police ya Ronghai yemeje ko aba bana bapfuye bazize acide banyweye. Ntabwo ari ibintu bimenyerewe mu batuye muri aka gace ka Nakuru muri Kenya, haracyakorwa iperereza kugirango babashe kumenya niba uyu mugore wihekuye yari muzima mu mutwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU