Abakinnyi bakunzwe cyane ku isi, Neymar Jr na Philippe Coutihno batanze ibyishimo ku bafana b’ikipe ya Brazil, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Costa Rica ibitego bibiri k’ubusa mu minota y’inyongera.

Uyu wari mukino utoroshye waranzwe no gusatirana ku mpande zombi cyane cyane ikipe ya Brazil ikaba yagiye ihusha ibitego byinshi byari byabazwe. Mu gice cya mbere Gabriel Jesus usanzwe akina muri Manchester City yatsinze igitego gusa byaracyanga bitewe n’uko yari yaraririye.

Mu gice cya kabiri nabwo, Brazil yakomeje gusatira bikomeye, k’uburyo byagaragara ko yari yihariye umukino 100%, ibi ariko ntacyo byatanze kuko umuzamu Kylie Navas yari yababereye ibamba bituma iminota 90 irangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.

Umusifuzi wo ku ruhande yabaye nk’umucunguzi maze aba yongeyeho iminota igera kuri Itandatu (6),  ari nayo irangiye handitswe amateka yihariye muri ruhago.

Ku ikubitiro, Philippe Coutihno ukina muri FC Barcelona yahise abona igitego cya mbere cya Brazil ku munota wa kabiri w’inyongera biturutse ku mupira wari ahawe na Gabriel Jesus.

Neymar Jr waranzwe n’ishyaka rikomeye hamwe n’amacenga yihariye muri uyu mukino, yakomeje kugaragaza ko anyotewe bikomeye no gutsinda igitego maze ku munota wa 96 aba asendereje ibyishimo mu bakunzi ba Brazil, umukino uba urangiye ari bibiri k’ubusa bwa Costa Rica.

Kamwe mu dushya twaranze uyu mukino, naho Neymar yakorewe ikosa ridakanganye cyane maze agahita agwa mu rubuga rw’amahina, Umusifuzi atangaza ko ari Penariti, gusa kubera ikoranabuhanga rya VAR risigaye ryifashishwa muri iyi mikino, yahise ajya kugenzura muri Camera asanga Neymar yigushije, niko gutangaza ko Penariti ayanze.

Abakinnyi ba Brazil bakoze ibishoboka mu gice cya mbere, gusa ibitego byari byabuze
Abakinnyi ba Brazil bakoze ibishoboka mu gice cya mbere, gusa ibitego byari byabuze
Casemiro yashoswe umupira ku mazuru, ahita ava amaraso
Casemiro yashoswe umupira ku mazuru, ahita ava amaraso
Kylie Nasav yerekanye ko ari umuzamu w'umuhanga cyane
Kylie Nasav yerekanye ko ari umuzamu w’umuhanga cyane
Neymar aganira na Kylie Navas wari wamuzonze
Neymar aganira na Kylie Navas wari wamuzonze
Neymar yakorewe ikosa ridakanganye, maze ikoranabuhanga rya VAR ryemeza ko nta Penariti iri butangwe
Neymar yakorewe ikosa ridakanganye, maze ikoranabuhanga rya VAR ryemeza ko nta Penariti iri butangwe
Ubwo hemezwaga Penariti, Abakinnyi ba Costa Rica bari bivuganye umusifuzi
Ubwo hemezwaga Penariti, Abakinnyi ba Costa Rica bari bivuganye umusifuzi
Coutihno niwe watsinze igitego cya mbere
Coutihno niwe watsinze igitego cya mbere
Neymar yahise ashimangira iyi ntsinzi ku munota wa 96, ubwo yashyiragamo icya kabiri
Neymar yahise ashimangira iyi ntsinzi ku munota wa 96, ubwo yashyiragamo icya kabiri
Aha bari barimo kwishima
Aha bari barimo kwishima

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU