Afro Beat King mu Rwanda Mico The Best, mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star  8 cyabereye i Huye, yinjiye ku rubyiniro aririmba mu njyana ya Hip Hop, uburyo bwo kuririmba atamenyereweho, anongeraho ko aho i Huye ari murugo.

Mico The Best ati "Huye Murihe"

Uyu muhanzi nyuma yo kuva ku rubyiniro yaganiriye n’itangazamakuru, aboneraho atangaza impamvu yamuteye kwinjira ku rubyiniro arapa, kandi ubusanzwe aririmba injyana ya Afro Beat, abantu bakeka ko yaba yabikoze mu rwego rwo gushaka abafana,  ariko we yavuze ko ari ibintu yateguye kuva kera cyane, ko anafite indirimbo ya Hip Hop yitegura gushyira hanze.

Atanga ibusobanuro, Mico yagize ati: “Ahumbwo njyewe ni indirimbo yanjye izasohoka , izasohoka nyuma abantu benshi baje muri studio barayumva . Uyu munsi ku rubyiniro (stage) nagombaga kugira agashya, nkabaha akantu kandi nabikoze, ni ubwa mbere nari ndirimbye ndapa kandi akarusho nkajyana n’abantu, nashakaga kumvisha abantu ko bimwe bakeka ko tutazi natwe twabikora.”

Mu butumwa uyu muhanzi yahaye abafana b’ i Huye, yavuze ko bamunyuze cyane abivuga muri aya magambo: “Ibi ntabwo ari ibikabyo abaturage b’i Huye bafanye neza navuga ko ari abakabiri nyuma ya Gicumbi , kuri njye ikintu cya nshimishije ni uko twaririmbanye neza.”

Yavuze ko avuka mu ntara y’Amajyepfo, akaba ari nayo mpamvu yatumye atangira avuga ko ari murugo. Mu kiganiro n’itangazamakuru Mico yagize ati: “Njye mvuka mu majyepfo muri Nyakizu, ubu cyagiye muri Nyaruguru ariko cyahoze ari i Butare ku Kanyaru. Abanyabutare, Abanyehuye icyo barakizi kandi baranzi.”

Arangiza, Mico yahaye ubutumwa abafana be n’abandi bakunzi b’umuziki nyarwanda, abasaba kuzaza ari benshi bagafana umuziki nyarwanda.

Iyumvire Mico The Best ubwo yarapaga yinjira ku rubyiniro:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU