Urukundo hagati y’abakundana ni ubuzima,aho buri umwe mu babana aba atekereza undi,bagatekerezanya hafi nkaho ari umuntu umwe buri umwe gusa amwe mu makosa atagoye kwirindwa ashobora kubatandukanya.

Mbese abakundana bakwiye gutandukana uko amakosa yabo abibategeka? oya, gutana gato ni ibintu byakwirindwa kandi nk’abantu bashobora gukora ikosa kubabarirana ni inkingi ya mwamba kugirango urukundo ruzagere ku gupfa rusa nkaho nta kosa na mba ryabayemo, ariko aya makosa make ntabwo ari buri wese mu rukundo wayihanganira.

Amakosa atakwihanganirwa na buri wese mu mubano.

1. Kwizera ko ushobora guhindura umubanyi.

Gutangirana no kugumana icyizere cyuko ushobora guhindura ingeso mbi z’ inshuti yawe ni uburyo bubi bwo gushaka umukunzi. Umuntu nakubwira kugumana n’ umuhungu mukundana kuko yibwira ko ushobora kumuhindura imico ye itari myiza, ntukemere iyo nama.

2. Kwicecekera

Igitekerezo kivuga ko umugore agomba kwitonda kuruta uko asanzwe kugira ngo atege umugabo we amatwi gusa ni ikosa rikomeye. Niba umugabo wawe atagukundira uko umeze cyangwa akumva nta mutekano muri we kuko yifuza umuntu arusha ubwenge, ntugomba kumushaka. Iyo ugerageza guhisha ubushobozi bwawe uba ukora ikosa rikomeye nubwo yaba ari mwiza bingana bite. Ntugire ikibazo igumire wenyine.

3. Gutegereza ko umugabo agenda ngo ubone kugenda

Urukundo rw’ ubu ndetse n’ibitabo byinshi bigezweho byandika ku rukundo bivuga ko umugore agomba gutegereza ko umugabo agira aho ajya kugira ngo nawe ashobore kuba yagenda. Nubwo rimwe na rimwe ibyo ari byiza, no kugira icyo ukora kugira ngo ubone icyo wifuza kimwe no kugaragaza uko umeze ni byiza. Ibi kandi binagaragara ku bintu bimwe na bimwe byo mu rugo, aho abagore bamwe bategereza guhabwa ‘uburengenzira’ n’abagaabo babo mbere yo kugira icyo bakora. Niba barakubwiye gutegereza ko telefone isona baguhaye inama mbi. Niba ukeneye ikintu gifate, ubundi uze kumusobanurira. Gusa uzirinde gusesagura cyangwa gukora ikidakwiye.

4. Gukora icyo ashaka cyose

Iri ni irindi kosa mu rukundo. Ni byiza gufata icyemezo wagishijeho inama. Mu gihe gutegereza umugabo kugira ngo ahitemo igihe aribyo byiza, gupfukiranya ibitekerezo byawe kubera ubwoba si byiza. Gerageza kumva ko utategereza gukora ibyo yifuza byose mu ntangiriro z’ umubano wanyu kuko ushobora kuzamutungura utangiye kubinanirwa. Aho kugira ngo ushyire umubano wanyu mu kaga no mu ntambara, emerera kamere yawe n’ ibitekerezo byawe kwigaragaza mu ntangiriro ndetse n’igihe cyose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU