I Lagos mu mujyi munini wa Nigeria, impanuka y’ikamyo yahitanye abantu icyenda ubwo ikamyo itwara lisansi yataga umuhanda ku bwo kubura feri, yigafatwa n’inkongi.

Ubwo ikamyo itwara lisansi yataga umuhanda ku bwo kubura feri, yafashwe n’inkongi ihitana abantu icyenda I Lagos mu mujyi munini wa Nigeria.

Imodoka zirenga 50, zirimo amabisi atanu, zahiye nyuma yaho ikamyo itaye umuhanda ikanyanyagiza mu muhanda lisansi yari itwaye mu masaha uwo muhanda uba uri kugendwa cyane.

Amakuru aravuga ko icyateye iyi kamyo guta umuhanda yar’imaze kubura feri.

Kumeneka kwa lisansi igatwika abantu bireze muri Nigeria, igihugu gicukura peteroli nyinshi kurusha ibindi muri Afurika. Lisansi itwarirwa mu mihanda n’imodoka bitameze neza.

Iyi mpanuka yabaye ku wa kane ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (ku isaha yo muri Nigeria) ku muhanda uhuza Lagos na Ibadan, umwe mu mihanda minini yo mu mujyi wa Lagos. Kandi ngo impanuka yabaye umuhanda uri kugendwa cyane.

Umukozi wo mu kigo gishinzwe imihanda muri Nigeria yatangarije BBC ko ikamyo yataye umuhanda ubwo yari igeze hafi y’iteme, birangira itembagaye.

Nuko lisansi itangira kumeneka n’umuriro utangira kwaka. Byihuse uwo muriro urakwiragira, ukava ku modoka imwe ujya ku yindi.

Amashusho yaje kwerekana umwotsi ucumbeka, humvikana n’urusaku rw’ibiturika biva mu modoka nyinshi zakongotse.

Nigeria:  Impanuka y'ikamyo yahitanye abantu icyenda

Umuhanda uhuza Lagos na Ibadan, ni umwe mu mihanda minini yo mu mujyi wa Lagos

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’abaguye muri iyi mpanuka yahitanye abantu icyenda

Mu itangazo yasohoye, yagize ati: “Birababaje kuba iyi isa nk’impanuka ikomeye kurusha izindi zabaye mu bihe bishize bya vuba”.

Kehinde Bamigbetan, umuvugizi wa leta ya Nigeria, we yavuze ko igihe kigeze ngo amakamyo atwarwe n’abashoferi bafite ukwigengesera kurushijeho.

Yagize ati: “Birakwiye ko inzego zitandukanye zisenyera umugozi umwe kugira ngo tutazajya duhora duhura n’akaga nk’aka”.

yahitanye abantu icyenda

Nigeria:  Impanuka y'ikamyo yahitanye abantu icyenda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU