Si kenshi wumva umubyeyi ajya ahagaragara akagereranya umwana we n’abandi. Bamwe mu bumvise ko Nyina wa Cristiano Ronaldo yavuze umukinnyi abona urusha umuhungu we gukina umupira, benshi mu bamwumvaga bahise batekereza ko ari Messi.

Nyina wa Cristiano Ronaldo yatangaje umukinnyi umurusha guconga umupira

Nyamara siko ibi bimeze kuko yatangaje ko umukinnyi rukumbi abona urusha umuhungu we gukina ari umwuzukuru we, Cristiano Ronaldo Jr w’imyaka 7 bakunda kwita Cristianinho, umuhungu w’imfura wa Cristiano Ronaldo.

Nyina wa Cristiano Ronaldo aganira na CM Desporto yo muri Espagne yavuze ko ahamya adashidikanya ko uyu mwuzukuru we arusha Ronaldo.

Cristiano Junior yerekanye ko ashobora kuzasimbura se

Yagize ati: “Mbabwije ukuri Cristianinho arusha papa we gukina. Ku myaka ye ubona ntaho ahuriye na Ronaldo ubwo nawe yari agifite imyaka 7. Ibyo papa we akora ni ibyo yiyigishije ku giti cye. Ariko Cristianinho we afite ibyo yiyigisha noneho akagira n’ibyo yigishwa na se kandi nawe akagerageza kumwigana.

Abana benshi b’abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru usanga batozwa gukina bakiri bato ariko abenshi ugasanga badatera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.

Gusa ku mwana wa Cristiano Ronaldo we ashobora kuzaba itandukaniro kuko ni kenshi akora ibintu bigatangaza abantu kubera ubuhanga budasanzwe agaragaza mu gukina umupira w’amaguru.

Nyina wa Cristiano Ronaldo yatangaje umukinnyi umurusha guconga umupira
Akenshi Ronaldo akunda gukoresha uyu mwana imyitozo ikomeye

Nkuko akunze kubigaragaza, Cristiano Ronaldo Jr yerekana ko azavamo umukinnyi ukomeye, kandi Se umubyara Cristiano Ronaldo akunze kumukomera amashyi kubera ubuhanga agaragaza mu kibuga iyo arimo guconga ruhago.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU