Rodrigo Duterte, Perezida wa Philippines akomeje kwibasirwa cyane n’abaturage be ndetse n’amahanga bamuziza igikorwa yakoze basanga gisa n’ikitamukwiriye, ubwo yahamagaraga  umukobwa akamusomera mu ruhame kandi atari umugore we.

Abaturage akomeje kwibasira Perezida wa Philippines azira gusoma umugore w’abandi

 

Mu ruzinduko yari yagiriye muri Koreya y’Epfo, Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte ubwo yari agiye kurangiza ijambo rye, yahamagaye umwe mu bakobwa bari hafi ye amutegeka kumusoma mu ruhame undi ntiyazuyaza, none byamuviriyemo gutukwa na benshi mu batarishimiye iki gikorwa.

Perezida Rodrigo Duterte yahawe amashyi n’abari aho bitabiriye inama, ariko nyuma yaho yibasiwe na benshi bamwita umuhehesi ndetse banamushinja kugira abagore ibikinisho.

Abaturage akomeje kwibasira Perezida wa Philippines azira gusoma umugore w’abandi

Uyu mugore yasomye we yatangaje ko kumusoma abona nta buryarya yabikoranye, ndetse yanamubajije niba akiri ingaragu, amusubiza ko yubatse, byatumye benshi bemeza ko uyu muperezida ari umuhehesi ndetse abona abagore nk’ibikinisho bye.

Uhagarariye ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagore Gabriela, yanenze iki gikorwa ndetse avuga ko Perezida Duterte yahohoteye uyu mugore yitwaje ububasha afite akamusoma ku ngufu.

Abaturage akomeje kwibasira Perezida wa Philippines azira gusoma umugore w’abandi
Amagambo y’umwe mubatarishimiye iki gikorwa

Duterte yavuze ko yifuza guha umugore uramusoma igitabo cyitwa “Altars of Secrets: Sex, Politics and Money in the Philippines Catholic Church”,  kivuga ku buryarya bwa Kiliziya Gatolika mu byerekeye ubusambanyi, politiki no kunyereza amafaranga muri Philipines, ari nabyo byatuye asoma uyu mugore w’abandi mu ruhame.

Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Rodrigo Duterte ashinjwe kugira imyitwarire mibi imbere y’abagore, kuko mu minsi ishize yigeze kubwira abasirikare be kujya barasa abagore b’aba communists bigometse mu myanya yabo y’ibanga.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi myitwarire ya Perezida Duterte:

Abaturage akomeje kwibasira Perezida wa Philippines azira gusoma umugore w’abandi

Abaturage akomeje kwibasira Perezida wa Philippines azira gusoma umugore w’abandi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU