Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yarokotse igisasu cyaturikirijwe mu mujyi wa Bulawayo ubwo yarari kwiyamamaza ku bw’ amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yarokotse igisasu

 

Nkuko amashusho abigaragaza yafashwe na Kamera (camera) zo kuri sitade (White City Stadium), zerekana ko iryo turika ryabereye hafi ya Mr Mnangagwa ubwo yaravuye ku rubyiniro (stage) arikumwe n’abamufasha. Gusa nkuko bitangajwe n’abanyamakuru ba Televiziyo (TV) y’igihugu Perezida ntacyo yabaye ariko umwungirije Kembo Mohadi we yakomeretse akaguru.

Ugushyingo 2017 Perezida Mnangagwa nibwo yagiye ku buyobozi ubwo yahirikaga Robert Mugabe.

Mr Mnangagwa yatangaje ko yasuye abakomeretse mu bitaro kandi yanenze iryo terabwoba ko ntacyo rimaze ahubwo asaba ko bagira ubumwe.

Perezida yari muri Bulawayo, umujyi wa kabiri wa Zimbabwe, ari kwiyamamaza (campaign) n’ishyaka rye Zanu-PF ahagarariye kuko biteura amatora azaba ku wa 30 Nyakanga.

“Abaturage batangiye kwiruka bahungira ahantu hatandukanye nibwo imodoka yaritwaye Perezida yahise igenda yihuta.” Byatangajwe na AFP

Ni ku nshuro ya mbere muri Zimbabwe habaye amatora kuva igihe Mr Mugabe yahirikwa ku butegetsi nyuma y’imyaka 37 ayobora igihugu.

Umuvugizi wa Perezida George Charamba yemeje ko Mr Mnangagwa ameze neza anibutsa ko hari amahitamo menshi y’ubuzima bwa Perezida mu gihe cy’imyaka itanu.

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yarokotse igisasu
Abakomerekejwe n’icyo gisasu

Bitangazwa ko bitumvikana uburyo umwunganizi wa kabiri wa perezida Kembo Mohadi yakomeretse bikabije mu gihe umunganizi waz perezida wa mbere Constantino Chiwenga we yakomeretse bidakabije. Byatangajwe na Reuters.

Umufasha we ngo nawe yakomeretse kandi amafoto yo kumbuga nkoranyambaga yerekana perezida yasuye inkomere.

Ikinyamakuru Herald cya Zimbabwe cyo gisobanura ko iri turika ari ubwicanyi bwari burombereje perezida Emmerson Mnangagwa.

Igitangazamakuru cy’igihugu ZBC nacyo cyatangaje ko umuyobozi wa Zanu PF Oppah Muchinguri-Kashiri, Engelbert Rugeje, na bamwe mu banyamuryango ba ZBC bakomeretse.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU