Igitaramo cya kabiri cya PGGSS8 cyabaye ejo hahise kibera i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, igitaramo kitabiriwe n’abantu bake ariko beza, nkuko byagiye bigarukwaho na benshi mu bahanzi bari muri iri rushanwa, gusa icyagaragaye cyane nuko muri abo bafana bake, aba Queen Cha nibo bonyine bagaragaye bafite ibyapa byerekana ko bamushyigikiye (PGGSS8 Musanze).

PGGSS8 Musanze: Icyo Queen Cha avuga ku kuba abafana be

Queen Cha wagaragaje imibyinire idasanzwe ku rubyiniro bitandukanye n’abandi, ubwo yari akiva ku rubyiniro yabajijwe n’itangazamakuru impamvu ari we wenyine ufite abafana bafite ibyapa bimwamamaza i Musanze maze avuga ko ari uko abantu baba biyumvamo umuhanzi runaka ndetse ko nta ruhare na rumwe yagize mu kubwira abantu ngo bazane ibyapa ahaberaga igitaramo.

Ibi kandi byagaragaye ku itsinda ry’abantu bari baturutse i Kigali bambaye imipira yanditseho “Queen Cha”, baje i Musanze muri iki gitaramo bagiye gushigikira uyu muhanzikazi bakunda.

Ibi bikaba byaratumye abazwa niba aba yahaye amafaranga kugirango abo bantu bose baze kumushyigikira, ariko we avuga ko ntayo abaha ahubwo ko bahagera ku bushake bwabo kubera bamwikundira.

Queen Cha yagize ati: “Ubu mpugiye mu bintu byinshi , turi muri repetisiyo ntabwo nabona umwanya wo kugenda mbwira abantu ngo mukore ibi. Babikora kubera ko bankunda.”

PGGSS8 Musanze: Icyo Queen Cha avuga ku kuba abafana be bonyine aribo bari bafite ibyapa bimwamamaza
Queen Cha ku rubyiniro muri PGGSS8 Musanze

Queen Cha muri iri rushanwa rya PGGSS8 akaba ari mu bahanzi bakomeje kugenda babona abafana aho bataramira, abahanzi bose uko ari 10 muri iri rushanwa bakaba bahatanira igihembo cya mbere kingana na miliyoni 20, hakazaho n’ikindi gihembo cya miliyoni 15 ku muhanzi uzaba yahize abandi mu gutorwa n’abafana aho bazajya batora bakoresheje kode basanze mu mufuniko wa Primus baguze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU