Irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati riterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame rizwi nka CECAFA Kagame Cup rirasubikurwa uyu mwaka, nyuma y’imyaka itatu ridakinwa.

Rayon sports mu itsinda rimwe na Gor Mahia muri Cecafa Kagame Cup

Iri rushanwa rizabera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania uyu mwaka guhera ku i tariki ya 28 Kamena kugeza kuya 13 Nyakanga 2018.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon sports izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yashyizwe mu itsinda “B”ririmo amakipe nka Lidia Ludic Burundi Academie (LLB),  Association Sportive du Ports yo muri Djibouti na Gor Mahia yo muri Kenya, iri mu itsinda rimwe na Rayon Sport mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Rayon sports mu itsinda rimwe na Gor Mahia muri Cecafa Kagame Cup

Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yagize icyo avuga mu gushyirwa mu matsinda kwa Rayon sports muri Cecafa Kagame Cup yagize Ati; “ Twamenyeshejwe amatsinda ya CECAFA n’amatariki y’imikino  ikipe ya Rayon sports izitabiraho iri rushanwa, kuko agaciro rifite buri Munyarwanda arakumva.  Ni irushanwa ryitirirwa Nyakubahwa Perezida wacu. Twe icyo dusabwa ni ukwicara tukareba icyo twahindura kuri gahunda y’imikino y’imbere mu gihugu. Impinduka zizaba tuzazibatangariza vuba.”

Rayon sports mu itsinda rimwe na Gor Mahia muri Cecafa Kagame Cup

Umunsi Rayon Sports izakina na Gor Mahia umukino wa mbere wa CECAFA nibwo hari hateganyijwe umunsi wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ tariki 1 Nyakanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU