Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kamena 2018 saa tatu za mu gitondo, ikipe ya Rayon sports yakoze imyitozo yanyuma mu rwego rwo kwitegura umukini ifitanye na Plice Fc ku munsi w’ejo.

Rayon Sports yakoze imyitozo yanyuma iteguta umukino wa Police Fc

Iyi myitozo yanyuma yari mu rwego rwo gutegura umukino ikipe ya Rayon Sports uzakina n’ikipe ya Police Fc kuri uyu wa Gatandatu taliki 02 Kamene 1018, umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports yakoze imyitozo yanyuma iteguta umukino wa Police Fc

Imyitozo y’ umunsi yabereye ki buga cya Rayon sports mu Nzove, iyi myitozo ikaba yitabiriwe n’ abakinnyi hafi ya bose barimo na Shabani Hussein Tchabalala wagarutse muri bagenzi be nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kujya i Bujumbura.

Rayon Sports yakoze imyitozo yanyuma iteguta umukino wa Police Fc

Mu bakinnyi batagaragaye muri iyi myitozo harimo Faustin Usengimana wagiriye imvune ku mukino Rayon Sports iheruka gutsindamo AS Kigali, Yannik Mukunzi wagiriye ikibazo munzira aza mu myitozo, abandi bose bakaba bari bahabaye kandi bagaragaza ishyaka ryo gukora imyitozo ikomeye ngo bahagarare ku ntego yabo yo gutsinda imikino yose isigaye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/06/2018 ikipe ya Rayon Sports iracakirana na Police FC mu mukino w’ikirarane wa shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU